Umukinnyi wa filime ukomeye ku isi yitabye Imana

Umukinnyi wa filime w’ikirangirire ukomoka muri Ireland no ku isi yose muri rusange, Brenda Fricker, wamamaye ku isi yose nyuma yo kwegukana igihembo cya Academy Award (Oscar) kubera uruhare rwe muri filime My Left Foot, yitabye Imana afite imyaka 81, asiga amateka akomeye mu ruganda rwa sinema n’amakinamico.

Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’umukozi wamuhagarariraga, Phil Belfield, wavuze ko isi ibuze umwe mu bakinnyi ba filime badasanzwe.

Yagize ati: “Ntituzongera kubona undi umeze nka Brenda Fricker. Isi ibuze umuntu wari ufite impano idasanzwe. Nagize amahirwe yo kumumenya, gukorana na we no kumukunda nk’inshuti. Azahora mu mutima wanjye no mu mitima y’abakunzi ba filime n’ibiganiro bya televiziyo hirya no hino ku isi.”

Brenda Fricker yanditse amateka mu mwaka wa 1990, ubwo yabaga umukinnyi wa mbere w’umugore ukomoka muri Ireland wegukanye igihembo cya Oscar mu cyiciro cy’umukinnyi wungirije mwiza (Best Supporting Actress).

Yatsinze abandi bakinnyi bakomeye ba Hollywood barimo Julia Roberts na Anjelica Huston, nyuma yo kwitwara neza muri filime My Left Foot, aho yakinnye ari nyina wa Christy Brown, wakinwaga na Daniel Day-Lewis.

Iyi filime ishingiye ku nkuru mpamo ya Christy Brown, Umunya-Ireland wavukanye uburwayi bwa Cerebral Palsy, bwatumaga atabasha kugenzura ibice byinshi by’umubiri we uretse ikirenge cy’ibumoso. Nubwo yari afite ubwo bumuga, yabaye umwanditsi n’umushushanyi w’icyamamare.

Daniel Day-Lewis na we yegukanye Oscar kubera gukina neza uwo mwanya, bituma My Left Foot iba imwe muri filime z’amateka muri sinema.

Nyuma yo gutsindira Oscar, Brenda Fricker yakomeje kwigaragaza muri filime nyinshi zakunzwe.

Abantu benshi bamwibukira cyane nka “Pigeon Lady”, umugore utagira aho aba uba muri Paeiki y’igihugu, wafashije umwana Kevin McCallister, wakinwaga na Macaulay Culkin, muri filime Home Alone 2: Lost in New York yasohotse mu 1992.

Uwo mwanya wamugize umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane n’abarebye iyi filime, kugeza n’ubu ikomeje kurebwa cyane mu bihe bya Noheli.

Mu bakunzi b’ibiganiro bya televiziyo, Brenda Fricker azahora yibukirwa ku ruhare rwa Nurse Megan Roach muri filime ndende ya BBC yitwa Casualty.

Yatangiye kuyikinamo mu 1986, agaragara no mu gice cya mbere cya yo, akomeza kuyigarukamo mu bihe bitandukanye kugeza mu mwaka wa 2010.

Mugenzi we bakinanye, Derek Thompson, yavuze ko Brenda Fricker ari we mukinnyi mwiza kurusha abandi bose yigeze gukorana na bo.

Yagize ati: “Mu buzima bwanjye bwose nkiri umukinnyi wa filime, Brenda ni we wari umuhanga kurusha abandi bose nakoranye na bo”.

Undi bakinanye witwa Cathy Shipton yavuze ko Brenda yari umuntu w’ukuri kandi urangwa n’ubwenge n’urwenya.

Ati: “Yari umuntu utuma ubuzima burushaho kunezeza igihe mwabaga muri kumwe. Namukundiraga ubwenge bwe, urwenya rwe n’ubushobozi bwo gutuma buri wese yumva yisanzuye”.

Brenda Fricker yavukiye i Dublin, muri Ireland, atangira gukina nkiri muto cyane.

Mu myaka ya 1960 yakinnye muri Tolka Row, imwe muri filime za mbere z’uruhererekane zakorewe muri Ireland.

Nyuma yakinnye muri Coronation Street, imwe mu makinamico ya televiziyo amaze igihe kinini yerekanwa mu Bwongereza, ndetse no muri Licking Hitler mu 1978.

Mu buzima bwe bwose yakinnye muri filime nyinshi zirimo:

  • My Left Foot (1989)
  • Home Alone 2: Lost in New York (1992)
  • So I Married an Axe Murderer (1993)
  • Angels in the Outfield (1994)
  • A Time to Kill (1996)
  • Veronica Guerin (2003)

Yigeze kuvuga uko Oscar yamubereye imbogamizi

Nubwo gutsindira Oscar byamuhesheje izina rikomeye ku isi, Brenda Fricker yigeze gutangaza ko icyo gihembo cyanamubangamiye mu mwuga.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru The Times mu 2024, yavuze ko nyuma yo gutsindira Oscar abakora filime batangiye kumuha imyanya isa gusa, bituma atabona amahirwe yo gukina indi myanya itandukanye.

Yagize ati: “Hari icyo bita umuvumo wa Oscar. Abantu batangira kukubona mu buryo bumwe gusa. Hari imyanya myinshi nkiri umukinnyi nagombaga guhabwa ariko ntigeze mbona”.

Yanakomeje aseka ati: “Ikindi ni uko Oscar nta mafaranga iguha. Nibura bari bakwiye kujya bayiherekesha amafaranga make”.

Mu gitabo cy’amateka y’ubuzima bwe yasohoye mu mwaka ushize, Brenda Fricker yavuze ko ubwana bwe butari bworoshye.

Yavuze ko yakuranye ibibazo byinshi mu muryango, aho yakubitwaga na nyina ndetse akiri umwana muto akagira abantu bamufatiraga nabi.

Yongeyeho ko afite imyaka 17 yafashwe ku ngufu mu birori, nyuma y’igihe bikongera kumubaho n’undi mukinnyi wa filime wo mu Bwongereza.

Nubwo yahuye n’ibi bibazo bikomeye, yakomeje kurwana no gukomeza ubuzima bwe ndetse ntiyigeze areka gukunda gukina filime.

Yigeze kuvuga ati: “Ubuzima bwanjye bwuzuyemo ibintu byinshi bitateguwe. Byinshi byabaye amahirwe yaje atunguranye”.

Minisitiri wungirije w’Intebe muri Ireland, Simon Harris, yavuze ko igihugu cye kibuze umwe mu bantu b’ingenzi cyari gifite mu ruganda rwa sinema.

Yagize ati: “Brenda Fricker yari ubutunzi bw’igihugu cyacu. Yashyiraga ubuzima n’ubumuntu muri buri mwanya yakinaga. Azahora ari umwe mu bantu bazamuye izina rya Ireland ku rwego mpuzamahanga.”

Na Edward Walsh, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Ireland, yavuze ko Brenda Fricker yari umwe mu nkingi za sinema y’Abanya-Ireland, ashimangira ko ibikorwa bye bizakomeza kubera urumuri ibisekuru bizaza.

Azasiga umurage udasibangana

Urupfu rwa Brenda Fricker rusize icyuho gikomeye mu ruganda rwa sinema ku isi. Abasesenguzi bavuga ko yari umwe mu bakinnyi bashoboraga kwerekana amarangamutima y’umuntu mu buryo bworoshye kandi bukora ku mutima w’abareba.

Nubwo yitabye Imana, ibikorwa bye bizakomeza kubaho no kwibukwa binyuze muri filime zakunzwe n’amamiliyoni y’abantu ku isi, zirimo My Left Foot, Home Alone 2, Casualty n’izindi nyinshi.

Amateka ye azahora yibukwa nk’ay’umukinnyi wa filime watumye Ireland yandikwa mu mateka ya sinema mpuzamahanga, ndetse akaba urugero rw’uko impano, kwihangana no kudacika intege bishobora gutuma umuntu asiga umurage uramba mu mateka y’isi.

Ibitekerezo