Bruce Melodie yamaze kwitandukanya na Coach Gael

Bruce Melodie yongeye gushyira abantu mu rujijo, nyuma y’uko agaragaje ibimenyetso bishobora guca amarenga ko umubano we na Coach Gael wajemo agatotsi by’umwihariko mu bijyanye n’ubushabitsi cyangwa business.

Kuri ubu Bruce yamaze gusiba ku mbuga nkoranyambaga ze cyane cyane mu bimuranga (Biography) amakuru agaragaza ko ari umufatanyabikorwa w’ikipe ya Basketball ya UGB na Kigali Universe nk’uko byari bimeze.

Si ibyo gusa kuko kugeza ubu nta makuru ari ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko akibarizwa muri 1:55 AM kuko byose yamaze kubisiba.

Icyakora ku mbuga nkoranyambaga za 1:55 AM ho aya makuru aracyariho.

Nk’aho ibyo bidahagije, mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere Bruce Melodie yatunguranye yandika ubutumwa kuri Instagram ye agira ati “Coach akeneye Coach.”

Mu mashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, Coach Gael ari kugaragara cyane ari kumwe na The Ben kurusha uko agaragara ari kumwe na Bruce Melodie nk’uko byari bimeze mu minsi yashize.

Iyi ni indi mpamvu ishingirwaho bavuga ko ibyabo bitameze neza nk’uko byahoze.Icyakora nubwo bimeze bityo, Bruce Melodie na Coach Gael bose baherutse kunyomoza aya makuru y’agatotsi kavugwa mu mubano wabo ndetse na Bruce Melodie aherutse gushimangira ko akiri muri 1:55 AM.

Kuba Bruce Melodie atabanye neza na Coach Gael byagizwe ibanga kugira ngo ibitaramo bya Summer Country Tour bigende neza ndetse byongera kuvubura inkuru z’uburyo asa n’uwatereranywe n’abakoresha be.

Inkuru z’itandukana rya Coach Gael na Bruce Melodie ryatangiye kuvugwa mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi gusa icyo gihe impande zombi zihakana ayo makuru y’itandukana ryabo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura ibitaramo bya Summer Country Tour, umuyobozi wa 155am, Kenny Mugarura yabajijwe na Irene Murindahabi impamvu muri Kigali Universe nta mafoto ya Bruce Melodie akimanitsemo avuga ko bagenda bahindura amafoto amanikwamo bityo n’aya Bruce Melodie akaba yarahinduwe.

Kuva mu Karere ka Musanze kugera mu Karere ka Bugesera, Bruce Melodie ari kugenda wenyine ndetse n’abo muri ‘Management’ ye ntabwo barimo bamwikoza.

Kugeza ubu impande zombi ntizirerura ngo zigaragaze ukuri kuri ibi bivugwa hagati yabo bombi.

Bruce Melodie yasibye 1:55AM mu bimuranga

Ibitekerezo