Igisubizo cya Coach Gael ku itandukana rye na Bruce Melodie

Umushoramari Gael Karomba (Coach Gael) yashyize umucyo ku bimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko umubano we na Bruce Melodie wajemo agatotsi, ndetse agiye gusesa amasezerano ye muri 1:55 AM Ltd.

Ababivugaga babishingiraga ku kuba Coach Gael na Bruce Melodie batakigaragara bari kumwe mu ruhame cyane nk’uko byahoze.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Gael yashimangiye ko nta kintu gishobora kumutandukanya na Bruce Melodie.

Mu butumwa bumara amasaha 24 (Instagram story) yifashishije indirimbo ya The Ben Priscilla “Ntacyadutanya”.

Coach Gael yanditse agira ati “Mbitekerejeho nsanga nabatura iyi ndirimbo…(Ntacyadutanya ya The Ben na Priscilla). Bruce Melodie umuvandimwe wanjye muto.”

Ibi kandi abivuze nyuma y’iminsi mike Bruce Melodie nawe yemeje ko nta gahunda ihari yo gutandukana na 1:55 AM kuko ari umuryango we.

Ibitekerezo