Indirimbo “Détail” ya Bruce Melodie ni imwe mu zikomeje kugarukwaho na benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda nyuma y’uko hasohotse amashusho yayo ku wa 6 Kamena 2026, ikaba ije ikurikira Pom Pom uyu muhanzi yakoranye na Diamond Platnumz ndetse na Brown Joel.
Muri iki gihe bitewe naho Isi igeze benshi mu banyamuziki iyo bagiye gukora indirimbo biyambaza imbaraga za bagenzi babo kugira ngo batange igihangano kiryoheye amatwi cyangwa kizagere kure.
Uretse aba Producer Loader na Bob Pro batunganyije amajwi y’ iyi ndirimbo hari abandi bahanga mu byamuzika mu Rwanda bayirambitsweho ibiganza mu rwego rwo kurema igihangano kidasanzwe.
Muri aba barimo Mighty Popo uyobora ishuri ry’u Rwanda rya muziki akaba umuhanga cyane mu bijyanye n’uko imiziki ikorwa ni umwe mu banonosoye umushinga w’iyi ndirimbo.
Amani Africa uyu ni inararibonye mu kuyobora imishinga y’ubuhanzi, akaba yaranyuze mu Ishuri ry’u Rwanda rya muzika ndetse akaba ari umwe mu basigaye bakorana Bruce Melodie muri iyi minsi.
Iyi ndirimbo yanditswe na Niyo Bosco , Junior Rumaga bunganiwe na Bruce Melodie, aba bagabo ni bamwe mu bahanga mu kwandika indirimbo biyambazwa cyane na benshi muri muzika nyarwanda ndetse biragoye kubona indirimbo bakozeho itarakiwe neza muri muzika nyarwanda.
“Detail” niyo ndirimbo nshya Bruce Melodie yitwaje mu bitaramo agiye kujyanamo na The Ben bizabera mu turere tune , Musanze, Rubavu, Nyagatare na Bugesera.




Ibitekerezo