Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Dolly Parton, wanditse amateka akomeye akaba icyamamare mu njyana ya Country Music, yapfuye ku wa 25 Kanama 2026 afite imyaka 80.
Urupfu rwe rwemejwe n’umuryango we ndetse n’abari bashinzwe itumanaho rye ndetse no gukurikirana inyungu ze.
Dolly Parton yapfuye azize indwara ya kanseri, nyuma y’igihe gito yari amaze ayirwaye. Yaguye mu kigo cya Vanderbilt-Ingram Cancer Center i Nashville, akikijwe n’abo mu muryango we. Icyakora, abari bamuhagarariye ntibigeze batangaza ubwoko bwa kanseri yari arwaye.
Mwishywa we Bryan Seaver yavuze ko nubwo abasigaye bafite agahinda, Dolly we yaruhutse kandi ari “mu maboko ya Yesu.”
Amazina ye y’ukuri ni Dolly Rebecca Parton. Yavukiye mu gace ka Sevier County muri Leta ya Tennessee, ku wa 19 Mutarama 1946. Yakuriye mu muryango w’abahinzi wari ufite ubushobozi buke, uba mu nzu nto y’icyumba kimwe yari hafi y’umugezi wa Little Pigeon, mu misozi ya Great Smoky Mountains.
Mu muryango we, yari umwana wa kane mu bana 12 ba Robert Lee Parton Sr. na Avie Lee Owens Parton. Se yari umuhinzi w’itabi n’umwubatsi, mu gihe nyina yitaga ku rugo kandi agakunda kuririmbira abana be indirimbo gakondo.
Dolly yakundaga kuvuga ko nubwo umuryango wa bo wari ukennye, wakuriye mu rukundo, ukwemera Imana n’umuziki. Ubuzima bwo mu bwana bwe bwaje kuba isoko y’indirimbo nyinshi, zirimo iyamamaye cyane yitwa Coat of Many Colors.
Yatangiye aririmbira mu rusengero ubwo yari afite imyaka itandatu. Agize imyaka 10, yari yaratangiye kugaragara mu biganiro by’umuziki byanyuraga kuri radiyo na televiziyo byo mu gace ka Knoxville. Ku myaka 13, yafashe amajwi y’indirimbo ye ya mbere yitwa “Puppy Love”, aza no gutaramira kuri Grand Ole Opry, urubyiniro rukomeye mu mateka ya Country Music.

Dolly Parton yize mu ishuri rya Sevier County High School, arangiza amashuri yisumbuye mu 1964. Bukeye bwa ho yahise yimukira i Nashville kugira ngo akurikire inzozi ze zo kuba umwanditsi w’indirimbo n’umuhanzikazi wabigize umwuga.
Mu 1967, yatangiye kugaragara mu kiganiro cya televiziyo cya Porter Wagoner. Ubufatanye bwa bo bwatumye arushaho kumenyekana, mbere yo gutangira urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga. Mu ndirimbo zamuhesheje izina rikomeye harimo Jolene, 9 to 5, Islands in the Stream na I Will Always Love You, yongeye kwamamara ku isi isubiwemo na Whitney Houston.
Ku bijyanye n’ubuzima bwite, Dolly yashakanye na Carl Thomas Dean ku wa 30 Gicurasi 1966, nyuma y’imyaka ibiri bahuriye i Nashville. Dean yakundaga kuba kure y’itangazamakuru, mu gihe umugore we yari umwe mu byamamare bikomeye ku isi. Babanye imyaka 59 kugeza Dean apfuye muri Werurwe 2025.
Dolly na Carl nta mwana bibyariye. Icyakora, uyu muhanzikazi yafashije kurera bamwe muri barumuna be na babyara be, ku buryo bamwe bamufataga nk’umubyeyi. Yari kandi nyina wa batisimu w’umuhanzikazi Miley Cyrus.
Mu rugendo rw’imyaka isaga 60 mu muziki, Dolly yagurishije kopi z’indirimbo n’alubumu zirenga miliyoni 100 ku isi. Yegukanye ibihembo 11 bya Grammy, agira indirimbo 25 zabaye iza mbere ku rutonde rwa Billboard Hot Country Songs. Yinjiye kandi mu byamamare bya Country Music Hall of Fame na Rock & Roll Hall of Fame.
Uretse umuziki, Dolly Parton yari umukinnyi wa filime, umwanditsi, umushoramari n’umugiraneza. Yashinze kompanyi ya Imagination Library, iha abana ibitabo ku buntu kuva bakivuka kugeza batangiye amashuri. Yavuze ko yayitangije mu rwego rwo guha icyubahiro se, utarigeze abona amahirwe yo kwiga gusoma no kwandika.
Yanashoye imari mu gace yavukiyemo, ashinga ahantu nyaburanga hazwi nka Dollywood, hatanze akazi ku bantu benshi bo muri Tennessee.
Dolly Parton apfuye asize umurage urenze indirimbo. Ubuzima bwe bwabaye urugero rw’umwana wavukiye mu bukene, akoresha impano, umurava n’urukundo akunda abandi kugira ngo abe umwe mu bahanzi bubashywe cyane ku isi.


Ibitekerezo