Ababyeyi bo muri Leta ya Borno, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, bakoze imyigaragambyo basaba Leta kongera imbaraga mu gushakisha abana ba bo bamaze hafi iminsi 100 mu maboko y’ababashimuse.
Iyi myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Uba ku wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026. Ababyeyi bari bitwaje ibyapa bisaba ko abana babo barekurwa, bavuga ko bababajwe no kuba hashize amezi arenga atatu nta makuru afatika bahawe ku bikorwa byo kubatabara.
Abo bana bashimuswe ku wa 15 Gicurasi 2026, ubwo abagabo bitwaje intwaro bagabaga igitero ku Ishuri Ribanza n’Icyiciro Rusange rya Mussa, mu Karere ka Askira-Uba. Abagabye igitero bageze ku ishuri saa tatu za mugitondo bagendera kuri moto, batwara abana mu gihe amasomo yari akomeje.
Amakuru yatanzwe n’abayobozi b’ishuri agaragaza ko abanyeshuri 32 bashimuswe ku ishuri, abandi 10 bakurwa mu ngo zari hafi yaryo. Ibi bivuze ko abana 42 ari bo bazwi ko batwawe muri icyo gitero.
Bamwe mu banyeshuri babashije guhunga banyuze mu gihuru, ariko ababyeyi bavuga ko abana babo bakiri mu maboko y’ababashimuse kandi ko batazi uko bamerewe.
Agace ka Mussa kari hafi y’ishyamba rya Sambisa, rimaze igihe rizwi nk’indiri y’abarwanyi ba Boko Haram. Uyu mutwe n’uwawuvuyemo wa Islamic State West Africa Province (ISWAP) bamaze imyaka bagaba ibitero ku baturage, amashuri n’inzego z’umutekano mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria.
Nubwo nta mutwe wari wakigambye iki gitero, uburyo cyagabwemo bufitanye isano n’ubwakoreshejwe kenshi n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere.
Abandi banyeshuri 36 na bo barashimuswe
Mu gihe ababyeyi b’i Mussa bari bagitegereje abana ba bo, ku wa 29 Kamena 2026 habaye ikindi gitero ku Ishuri ryisumbuye rya Lassa, na ryo riherereye mu Karere ka Askira-Uba.
Muri icyo gitero, abanyeshuri 36 bari gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye barashimuswe. Barimo abakobwa 25 n’abahungu 11 bafite imyaka iri hagati ya 15 na 18. Abarezi na bo barashimuswe, umwe muri bo yicirwa muri icyo gitero.
Amakuru Reuters yatangaje kuri uyu wa 21 Kanama agaragaza ko abanyeshuri 36 n’umwarimu umwe bo muri icyo gitero na bo bakiri mu maboko y’ababashimuse. Muri rusange, abana bagera kuri 78 bashimuswe mu bitero by’i Mussa n’i Lassa mu gihe cy’iminsi 44.
Umuvugizi wa Polisi muri Borno yavuze ko igisirikare ari cyo gikurikirana ibyo bikorwa byo gushakisha abashimuswe, ariko ntiyatanga amakuru arambuye ku ntambwe bigezeho.
Ishimutwa ry’abanyeshuri rikomeje guteza impungenge muri Nigeria, nubwo ingabo z’icyo gihugu zimaze imyaka zirwanya Boko Haram na ISWAP. Muri Kamena, igisirikare cyatangaje ko cyari cyarokoye abantu 360 bari barashimuswe muri Borno, ariko abana b’i Mussa n’i Lassa ntibari muri bo.
Ababyeyi bavuga ko bazakomeza gutabaza kugeza Leta ibahaye amakuru yizewe kandi abana babo bagasubizwa mu miryango yabo amahoro.

Ibitekerezo