Abantu barenga ibihumbi bibiri (2,000) bo mu Mujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Epfo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bateshejwe ingo n’inkongi y’umuriro yibasiye imihanda ya Funu B na Kasheke, mu gace ka Cimpunda ko muri Komini ya Kadutu, ku wa Kane w’ejo hashize bituma barara hanze badafite aho bikinga.
Abaharanira imibereho myiza y’abaturage muri ako gace bavuga ko inzu zirenga 500 zahiye, zigasiga imiryango myinshi idafite aho kuba. Mu bibasiwe cyane harimo abagore batwite, abana n’abageze mu zabukuru, bakeneye ubutabazi bwihutirwa burimo ibiribwa, ibiringiti, imyambaro, amazi meza n’aho kuba by’agateganyo.
Bienfait Ngolombe, umwe mu bayobozi bo muri ako gace, yasabye inzego z’ubuyobozi, imiryango itanga ubufasha n’abantu ku giti cya bo gutabara abahuye n’iki cyago. Yavuze ko imibare y’abateshejwe ingo ikiri iy’agateganyo kandi ishobora kwiyongera.
Iyo nkongi ntiyangije ingo z’abaturage gusa, kuko yanageze ku mashuri ya Furaha na Ujamaa. Ishami rishinzwe uburezi rya Bukavu 3 ryatangaje ko abanyeshuri 29 ari bo bapfuye baguwe hejuru cyangwa bakandagirarwa na bagenzi ba bo ubwo bageragezaga guhunga umuriro.
Icyakora, imibare yatangajwe n’ahandi iratandukanye. Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Epfo bwari bwatangaje ko hapfuye abanyeshuri 26, barimo abakobwa 19 n’abahungu barindwi, mu gihe AFC/M23 [umutwe w’inyeshyamba ugenzura ibice bimwe na bimwe birimo na Bukavu] yari yabanje gutangaza 24. Ibi bigaragaza ko kubarura neza abahitanywe n’iyi nkongi bigikomeje.
Abandi banyeshuri benshi bakomeretse cyangwa bahumeka umwotsi mwinshi, bajyanwa kuvurirwa mu bigo nderabuzima bitandukanye. Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ibitaro n’ubuyobozi bw’ako gace byari bitaratangaza amakuru mashya ku banyeshuri 25 bari bakiri kwitabwaho n’abaganga.
Amakuru y’ibanze avuga ko umuriro ushobora kuba waratangiriye mu nzu yari hafi y’ayo mashuri, ugakwira vuba bitewe n’uko ako gace gatuwe cyane kandi karimo inzu nyinshi zubakishijwe ibikoresho bifatwa n’umuriro mu buryo bworoshye. Iperereza ku cyateje iyo nkongi rirakomeje.

Ibitekerezo