Sosiyete sivile yo muri Cikera-Kasha, muri Komini ya Bagira mu Mujyi wa Bukavu ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya COngo (RDC), irimo guterwa impungenge ku bijyanye n’umutekano ukomeje kuba mubi muri ako gace aho bamagana ibikorwa by’ihohoterwa n’ubujura bwa nijoro byibasira abaturage.
Ikibazo giheruka kuvugwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki ya 26 Nzeri 2026. Nk’uko sosiyete sivile ibivuga, abantu bambaye imyenda ya gisirikare bafashe abaturage babasubiza mu ngo nyuma yo kubiba telefoni ngendanwa zabo.
Perezida wa sosiyete sivile yo muri ako gace, Héritier Mizinzi, avuga ko bigora kuvugana n’imiryango myinshi yo muri Tukirakacha kubera ubujura bw’izo telefoni nk’uko Radio Okapi ibitangaza.
Yagize ati: “Imiryango myinshi yo muri Tukirakacha ntishobora gukoresha itumanaho kubera kwibwa telefoni zabo”.
Mu guhangana n’iki kibazo, sosiyete sivile irasaba abaturage kuba maso no kwirinda, cyane cyane nijoro. Yasabye abaturage by’umwihariko kwirinda kugenda bonyine.
Sosiyete sivile irasaba ko habaho amarondo menshi
Sosiyete sivile yasabye kandi inzego z’umutekano gukaza amarondo ya nijoro mu mihanda itandukanye yo muri ako gace.
By’umwihariko, irasaba ko habaho guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo hirindwe ibindi bibazo no gukomeza umutekano w’abaturage.
Iyi nteguza ije mu gihe uturere twinshi two muri Bukavu, harimo n’utwo mu karere ka Bagira, duherutse guhura n’ibibazo by’umutekano n’ibindi bibazo bigira ingaruka ku baturage, nk’uko uyu muryango wa gisivile ubivuga.

Ibitekerezo