Bukavu: Inkongi yahitanye abanyeshuri 20 abandi benshi barakomereka

Abanyeshuri 20 bapfuye, abandi benshi barakomereka bikomeye mu nkongi y’umuriro yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, mu Mujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Amakuru dukesha Radio Okapi avuga ko iyi nkongi yibasiye agace ko ku Muhanda wa Funu B, i Kasheke, mu gace ka Chimpunda. Imibare y’agateganyo yatanzwe n’ubuyobozi bw’ibanze igaragaza ko abanyeshuri bo mu bigo bya Ujamaa na Furaah bari mu bahitanywe n’iyo nkongi.

Amakuru yatanzwe n’abari ahabereye iyi mpanuka avuga ko bamwe mu banyeshuri bapfuye bagwiriwe n’abandi mu muvundo wabaye ubwo bageragezaga guhunga umuriro. Abandi bahumetse umwotsi mwinshi wanduye, bajyanwa kuvurirwa mu bigo nderabuzima bitandukanye byo muri Bukavu.

Abatangabuhamya bavuga ko abanyeshuri babarirwa muri za mirongo bagejejwe mu bitaro, bamwe muri bo bakaba bari barembye.

Iyo nkongi bivugwa ko yatangiye ahagana saa mbili za mugitondo, yanageze ku ngo nyinshi zo ku Muhanda wa Funu B. Amakuru yo mu gace yabereyemo avuga ko amazu abarirwa muri za mirongo yafashwe n’umuriro, nubwo umubare nyakuri w’ibyangiritse utaramenyekana.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bageze ahabereye ibyago kugira ngo basuzume uburemere bwa byo, bamenye uko abakomeretse bamerewe ndetse banabarure ibyangijwe n’umuriro.

Kugeza ubu, icyateye iyo nkongi ntikiramenyekana. Imiryango ya sosiyete sivile ikorera muri ako gace yavuze ko hakiri kare kugira ngo hemezwe inkomoko ya yo.

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza abanyeshuri bivugwa ko bapfuye. Icyakora, ayo mashusho yonyine ntahagije kugira ngo yemeze umubare w’abahitanywe n’inkongi, mu gihe hategerejwe imibare ya nyuma izatangazwa n’inzego zibishinzwe.

Umujyi wa Bukavu ni umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni kamwe mu duce tw’ingenzi tugenzurwa n’inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa kuva muri Mutarama umwaka ushize wa 2025

Ifoto isobanura inkuru: Inkongi y’umuriro yangije amazu menshi muri Komini ya Kadutu, i Bukavu, ku wa 10 Kamena 2024. Ifoto: ACP

Ibitekerezo