Umuryango w’Abaganga Batagira Umupaka (MSF) watangaje ko uteganya gufunga ikigo kivura abarwayi ba Ebola giherereye i Elikiya, mu Mujyi wa Bunia, mu mpera z’Ukwakira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Iki cyemezo kiri muri gahunda yo guhindura uburyo uwo muryango utabara ahibasiwe n’icyorezo gikomeje gukwirakwira muri icyo gihugu.
Iki kigo kiri mu bya mbere byafunguwe byihutirwa i Bunia ubwo icyorezo cyarushagaho gukaza umurego muri Kamena uyu mwaka. MSF ivuga ko mu mezi ane ashize cyavuriyemo abarwayi ba Ebola 572.
Uwo muryango wasobanuye ko kuva icyo gihe hafunguwe ibindi bigo bivura Ebola mu bice bitandukanye by’umujyi, ku buryo ubu hari imyanya ihagije yo kwakira no kwita ku barwayi. Amatsinda y’ubutabazi bwihutirwa azimurirwa mu tundi turere twibasiwe n’icyorezo, aho ubufasha bukenewe kurushaho.
Biteganyijwe kandi ko ibikorwa byo kwegera abaturage no kubasobanurira ibijyanye na Ebola mu duce twa Bigo, Ndibe na Nzere two muri Bunia bizarangira hagati mu Gushyingo.
Icyakora, MSF yashimangiye ko izakomeza kugira uruhare mu kurwanya Ebola. Mu gihe gahunda yo gufunga ikigo no kurangiza gahunda yo kwegera abaturage ikomeje, yasabye abaturage gukomeza kuba maso no guhita bamenyesha inzego zibishinzwe igihe bakeka ko hari umuntu wanduye.
Imibare yatangajwe n’inzego zishinzwe kurwanya Ebola igaragaza ko icyorezo kigikomeje gukwirakwira. Amakuru yo ku wa 18 Ukwakira agaragaza ko habonetse abandi bantu 97 bemejwe ko banduye mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru, Ituri na Haut-Uélé.
Muri icyo gihe kandi, hatangajwe abantu 41 bapfuye, barimo 30 baguye hanze y’ibigo bivura Ebola n’abandi 11 bapfiriye muri ibyo bigo. Abandi barwayi 20 batangajwe ko bakize, nyuma yo gupimwa inshuro ebyiri bikagaragaza ko batagifite virusi itera iyo ndwara.
Kuva iki cyorezo cyaduka, muri DRC hamaze kwemezwa abantu 9.552 banduye Ebola, muri bo 4.602 barapfuye. Ibi bivuze ko abarenga 48% by’abanduye bahitanywe na yo.
Ituri ni yo ntara ikomeje kwibasirwa cyane, kuko yihariye hafi bitatu bya kane by’abarwayi bose bemejwe mu gihugu.

Ibitekerezo