Burundi: ONU yatanze impuruza ikomeye ku mpunzi zigiye kubura ibiryo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM/WFP) ryatangaje ko rihangayikishijwe n’uko inkunga y’amafaranga igenda igabanuka ku buryo ishobora gutuma ibihumbi byinshi by’impunzi biri mu Burundi bibura ibyo kurya mu mezi ari imbere, mu gihe hadashakwa amafaranga y’inyongera byihuse.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, PAM yavuze ko ikeneye miliyoni 35 z’Amadolari y’Amerika kugira ngo ibashe gukomeza gahunda yo kugaburira impunzi kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2027. Iri shami ryagaragaje ko niba ayo mafaranga atabonetse, gahunda yo gutanga ibiribwa ku mpunzi ishobora guhagarara burundu guhera mu kwezi k’Ukwakira 2026.

Iyi mpuruza ije mu gihe ikibazo cy’ubutabazi ku mpunzi gikomeje gukaza umurego hirya no hino ku Isi, bitewe n’intambara, amakimbirane ndetse n’igabanuka ry’inkunga itangwa n’ibihugu n’abaterankunga mpuzamahanga.

PAM yavuze ko n’ubwo kugeza ubu yari igikomeje gufasha impunzi, amafaranga yari isigaranye yari amaze igihe agabanuka, bituma ihitamo kugabanya ingano y’ibiribwa ihabwa buri muryango.

Ibi byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’impunzi, cyane cyane abana bato, abagore batwite n’abonsa, ndetse n’abageze mu zabukuru, kuko bamwe batangiye kugaragaza ibimenyetso by’imirire mibi.

Abashinzwe ibikorwa bya PAM mu Burundi basobanuye ko guhagarika burundu inkunga y’ibiribwa byagira ingaruka zikomeye kandi zihita zigaragara, kuko impunzi nyinshi nta yandi masoko zifite yo kubona ibyo kurya.

Umuyobozi w’agateganyo wa PAM mu Burundi yavuze ko bibabaje kubona abantu bahunze intambara n’ibindi bibazo by’umutekano bashaka ubuhungiro, na bo bagiye guhura n’ikibazo cyo kubura ibyo kurya.

Yagaragaje ko hakenewe ubufasha bwihuse bw’abaterankunga kugira ngo hatazagira impunzi zisonza cyangwa zikibasirwa n’indwara zituruka ku mirire mibi.

UNHCR na yo yatangaje ko ifite ikibazo cy’ubushobozi

Iyi mpuruza ya PAM ikurikiye indi yatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), na ryo ryatangaje muri iki cyumweru ko ridafite ubushobozi bwo gukomeza gahunda zimwe na zimwe zari zigamije gufasha impunzi ziri mu Burundi.

Iki cyemezo cyarakaje bamwe mu mpunzi ziba mu nkambi ya Busuma, aho abahagarariye impunzi baganirijwe ku kibazo cy’igabanuka ry’inkunga.

Nyuma y’iyo nama, bamwe mu mpunzi bakoze imyigaragambyo bagaragaza kutishimira ayo makuru. Mu mvururu zabaye, imodoka ya UNHCR yarangiritse nyuma yo guterwa amabuye, naho abapolisi babiri bakomereka byoroheje.

Abashinzwe umutekano bavuga ko byabaye ngombwa kurasa amasasu mu kirere kugira ngo batatanye abo bigaragambyaga no gukumira ko ibintu birushaho kuzamba.

Intambara yo muri RDC yakubye kabiri umubare w’impunzi

Ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kirushaho gukomera kubera ubwiyongere bukabije bw’umubare w’impunzi zageze mu Burundi mu mwaka ushize.

Mu ntangiriro za 2025, imirwano yakajije umurego mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyane cyane mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho imitwe yitwaje intwaro irimo AFC/M23 n’ingabo za Leta bakomeje kurwanira kugenzura ibice bitandukanye.

Iyo mirwano yatumye abaturage benshi bahunga igihugu cya bo. Mu Burundi honyine hahungiye abantu bagera ku 100,000 mu gihe gito, biyongera ku mpunzi zisaga 130,000 zari zisanzwe zicumbikiwe muri iki gihugu.

Ibi byatumye umubare w’abafashwa na PAM wikuba hafi kabiri, ibintu byashyize igitutu gikomeye ku bushobozi bw’iri shami.

Inkambi zugarijwe n’ibibazo byinshi

Nubwo ikibazo cy’ibiribwa ari cyo gikomeje kuvugwa cyane, impunzi ziri mu nkambi zo mu Burundi zifite n’ibindi bibazo birimo kubura amazi meza, ubuvuzi budahagije, amashuri make ndetse n’ibikoresho by’isuku.

Imiryango mpuzamahanga ivuga ko iyo ibiribwa bigabanutse, akenshi hakurikiraho izindi ngaruka zirimo kwiyongera kw’indwara ziterwa n’imirire mibi, guta amashuri kw’abana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibibazo by’umutekano.

Abahanga mu bikorwa by’ubutabazi bavuga ko iyo impunzi zimaze igihe kinini zidafashwa, hari abahitamo kuva mu nkambi bakajya gushaka imibereho ahandi, ibintu bishobora guteza ibibazo bishya birimo ubucuruzi bw’abantu, kwinjizwa mu mitwe yitwaje intwaro cyangwa ubundi bugizi bwa nabi.

Mu myaka ibiri ishize, imiryango myinshi y’Umuryango w’Abibumbye yatangiye gutangaza ko inkunga ihabwa ibikorwa by’ubutabazi igenda igabanuka.

Ibi biterwa ahanini n’uko ku Isi hagaragaye ibibazo byinshi bisaba amafaranga icyarimwe, birimo intambara zo muri Ukraine, Gaza, Sudan na RDC, ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

Kubera iyo mpamvu, ibihugu byinshi bisanzwe bitera inkunga ibikorwa by’ubutabazi byagabanyije amafaranga bitanga, bituma imishinga myinshi ya PAM na UNHCR ihura n’ibibazo by’ingengo y’imari.

Harasabwa ubutabazi bwihuse

PAM yasabye ibihugu, imiryango mpuzamahanga, ibigo byigenga n’abaterankunga bose kugira uruhare mu gushaka amafaranga akenewe kugira ngo impunzi zitazisanga zabuze ibiribwa.

Iri shami rivuga ko niba ayo miliyoni 35 z’Amadolari y’Amerika atabonetse vuba, ibihumbi byinshi by’impunzi bishobora kwisanga mu nzara ikabije, bikagira ingaruka ku buzima, ku mutekano no ku mibereho yazo muri rusange.

Mu gihe intambara mu burasirazuba bwa RDC itararangira kandi umubare w’abahunga ugikomeje kwiyongera, impuguke mu by’ubutabazi ziburira ko ikibazo cy’impunzi mu karere k’Ibiyaga Bigari gishobora kurushaho gukomera, keretse habonetse inkunga ihagije yo gukomeza kubafasha no kubarinda ingaruka z’inzara n’imibereho mibi.

Impunzi ziri gupakurura ibiribwa mu nkambi y’agateganyo ya Cishemere iri mu Ntara ya Cibitoke. Ifoto: BBC

Ibitekerezo