Karangazi: Barataka inzara

Text size

Abaturage batishoboye biganjemo abakuze batujwe mu Mudugudu wa Mbare, Akagari ka Mbare ko mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare bataka inzara ibarembeje nyuma yo gutuzwa muri uwo mu dugudu ariko nta byo kurya bafite.

Nk’uko abaganiriye na BTN TV babitangaza, bavuga ko ari imbogamizi kuri bo gutuzwa muri uwo mudugudu ariko nta cyo gushyira imbere y’imbavu ndetse ngo umuntu yikora ku munwa ari uko yasabirije.

Uyu yagize ati: “Ukuntu tubayeho hano, bucya tujajaba, ubu baba bari gutera ibigori ni uko imvura yanze kugwa, waba ubishoboye uretse nk’uburwayi, ugatera akagori, ukabona icyo urarira. Umuntu yaguha 500Frw ukabona icyo urarira. Ni uko tubayeho nta wuhinga ni ukuba mu izo nzu gusa. Duhagaze uku utureba, no kubona umwenda ni bahati [amahirwe], ni ikosi. Kubaho rero keretse kujya gusaba, tukabona ibiryo, tutasaba tukagumira aho ngaho. N’ubu ugeze iwanjye nta cyo nakwereka, ni isafuriya irimo ubusa ni ukuri ku Imana yo mu ijuru”.

Undi na we yagize ati: “Iyo umuntu yananiwe kujya gusaba ubwo nta cyo kurya tubona, nta kintu kidutunze. Iyo imvura yaguye neza tujya gusaba umushogoro, abahinze bakaduha. Kuva badushyira muri izi nzu nta biryo tubona”.

Aba baturage bakomeza basaba ubuyobozi ko bwabafasha gukemura iki kibazo bakabona ibibatunga kuko ubuzima bwabo bugoye.

Ati: “Ikintu mwadufashaho ni ibiryo kuko dukennye ibiryo, ntabwo nakubeshya rwose.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko hari imishinga iri gutegurwa izatanga igisubizo kuri iki kibazo mu gihe cya vuba.

Yagize ati: “Leta yatugeneye amafaranga menshi ya VUP (Vision Umurenge Program), miliyoni ziri muri magana. Iyo gahunda izakora mu mirenge ya Nyagatare, Mukama, Rwimiyaga, Matimba, Rukomo. Turi kureba abatishoboye ariko bafite imbaraga zo gukora, tuzabaha akazi muri ubwo buryo. Hari na none ikindi cyiciro cy’abatishoboye, hari amafaranga leta itugenera kugira ngo dufashe abo baturage”.

Abaturage batujwe muri uyu mudugudu wa Mbare bavuga ko babayeho mu buzima bugoye bagasaba leta ko yabafasha gukemura iki kibazo na bo bakabona ikibatunga.

Abatuye muri uyu Mudugudu wa Mbare mu Karere ka Karangazi barataka inzara. Ifoto yakuwe mu mashusho y’inkuru ya BTN TV

Ibitekerezo