Byinshi bitangaje ku gikomangoma cya Thailand cyapfuye

Igihugu cya Thailand cyatangaje ko Igikomangoma Bajrakitiyabha, wari umaze imyaka irenga itatu ari muri koma, yitabye Imana afite imyaka 47. Itangazo ry’Ingoro y’Umwami ryemeje ko yaguye mu Bitaro bya Chulalongkorn ku wa Gatanu saa kumi n’ebyiri n’iminota 48 z’umugoroba ku isaha yo muri Thailand.

Bajrakitiyabha yagiye muri koma mu Kuboza 2022 ubwo yari ari gukora imyitozo yo kugendana n’imbwa ze, nyuma y’uko abaganga bemeje ko yari afite ikibazo gikomeye cy’umutima utera vuba mu buryo budasanzwe, cyatewe n’indwara ya mycoplasma yibasiye umutima we. Nubwo yitaweho n’abaganga ku rwego rwo hejuru, ubuzima bwe bwakomeje kugenda busubira inyuma kugeza ashizemo umwuka.

Ingoro y’umwami yavuze ko igihugu cyatakaje umwe mu bagize umuryango w’ibwami wari uzwi cyane kubera ubushobozi bwe n’uruhare yagiraga mu bikorwa bitandukanye, ndetse n’uwashoboraga kugira uruhare rukomeye mu bibazo by’izungura ry’ingoma y’ubwami. Yari imfura y’Umwami Vajiralongkorn, akaba yaravutse ku itariki ya 7 Ukuboza 1978, ari umwana wa mbere w’umwami n’umwamikazi Soamsawali.

Bajrakitiyabha mu mwaka wa 2015 (Ifoto ya Getty Images)

Bajrakitiyabha yari yarize amategeko, aho yabonye impamyabumenyi ebyiri yakuye muri Kaminuza ya Cornell muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yigeze no gukorera ubutumwa bwa Thailand mu Muryango w’Abibumbye i New York, ndetse akorera n’Ubushinjacyaha Bukuru i Bangkok. Nyuma ya ho yabaye Ambasaderi wa Thailand muri Austria hagati ya 2012 na 2014, aho yanatangiriye kugira uruhare mu biganiro bijyanye no kuvugurura amategeko mpanabyaha.

Yari azwi kandi nk’umuntu wita ku mibereho myiza y’abagore bafungwa, akagaragaza impungenge ku bihano bikomeye bitangwa ku byaha byoroheje bijyanye n’ibiyobyabwenge muri Thailand. Mu 2021, yahawe inshingano mu mutwe w’abarinzi bihariye b’umwami, anahabwa ipeti rya jenerali.

Nubwo yari umwe mu bo benshi babonaga nk’abashoboraga kuzasimbura umwami, urupfu rwe rwasize ikibazo cy’izungura ry’ingoma y’ubwami bwa Thailand gikomeje kuba ingorabahizi, cyane cyane mu gihe amategeko y’igihugu abuza kuganira ku mugaragaro kuri icyo kibazo.

Igikomangoma Bajrakitiyabha (Ifoto: Reuters)

Ibitekerezo