Umunyeshuri w’umukobwa wo muri Kaminuza ya Kyambogo yasanzwe yapfiriye mu cyumba yabagamo mu gace ka Banda gaherereye mu Mujyi wa Kampala, aho abayobozi batangiye gukora iperereza ku rupfu rwe.
Uyu munyeshuri wamenyekanye muri kaminuza nka Precious Musimenta, yigaga icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’ibaruramari n’icungamutungo akaba yabaga mu icumbi ry’iyo kaminuza rizwi ku izina rya North Hall.
Mu butumwa bwo ku wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2026, Ibiro by’Umuyobozi w’Abanyeshuri bya kaminuza byemeje ko Musimenta yasanzwe yapfiriye mu cyumba cye muri Sports Pro Hostel i Banda.
Itangazo ryagiraga riti: “Nyakwigendera yasanzwe yapfiriye mu cyumba cye muri Sports Pro Hostel i Banda uyu munsi, ku wa Mbere, tariki ya 28 Nzeri 2026. Umurambo wajyanywe mu buruhukiro bwa City Mortuary kugira ngo hakorwe iperereza rirambuye, aho raporo y’urupfu rwe izatangazwa nyuma”.
Kaminuza ntiyigeze itangaza amakuru y’ibyabaye mu rupfu rwe.
Kugeza igihe ubuyobozi bw’abanyeshuri ba kaminuza bwatangaga amakuru, polisi ntiyari yatangaza icyateye urupfu. Biteganijwe ko isuzuma ry’urupfu rwe rizagaragaza ibyabaye n’icyateye urupfu rwe mu gihe iperereza rigikomeje.

Ibitekerezo