Dolly Parton yashyinguwe iruhande rw’umugabo we

Umuhanzikazi w’icyamamare Dolly Parton, wabaye umwe mu bantu bubatse amateka akomeye mu muziki wa Country, yashyinguwe mu muhango wabereye mu muryango, nyuma y’urupfu rwe ku myaka 80.

Parton yashyinguwe ku wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2026, i Nashville muri Leta ya Tennessee, nyuma y’iminsi itatu apfuye. Umuhango wo kumusezeraho witabiriwe n’abo mu muryango we wa hafi.

Yashyinguwe muri Woodlawn Memorial Park and Mausoleum, iruhande rw’umugabo we Carl Dean, wapfuye muri Werurwe 2025. Aba bombi bari bamaze imyaka hafi 60 babana nk’umugabo n’umugore.

Urupfu rwa Dolly Parton rwabaye ku wa 25 Kanama 2026 i Nashville. Yavutse ku wa 19 Mutarama 1946, akaba yarasize amateka akomeye nk’umuhanzikazi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime, umwanditsi w’ibitabo ndetse n’umugiraneza.

Nyuma yo gushyingurwa kwe, Lainey Parton, umwuzukuruza wo mu muryango we wamufataga nka nyirakuru, yagaragaje agahinda yatewe no kubura umuntu avuga ko yamubereye isoko y’urukundo n’icyizere kuva akiri umwana.

Lainey yavuze ko Parton, nubwo atigeze agira abana be bwite, yakundaga abana bo mu muryango ku buryo bumvaga ari abe. Yibutse uburyo yamuteraga imbaraga zo gukurikira inzozi ze, akamwereka ko nta cyo adashoboye kugeraho ndetse akamufasha no mu rugendo rw’amashuri.

Umuryango wa Parton wasabye abifuza kuwufata mu mugongo ko aho kohereza indabo, inkunga yatangwa muri gahunda ya Dolly Parton’s Imagination Library, yatangijwe mu 1995 igamije kugeza ibitabo ku bana bato ku buntu. Iyi gahunda imaze gutanga ibitabo bibarirwa muri za miliyoni ku bana bo mu bihugu bitandukanye.

Abahanzi bamusezeyeho mu ndirimbo

Ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama, Grand Ole Opry i Nashville yakiriye igitaramo cyihariye cyo kwibuka Parton, cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye ba Country.

Jada Star, umwe mu bishywa ba Parton, yaririmbye The Orchard, indirimbo yakoranye na nyirasenge mu 2024 kuri album Smoky Mountain DNA: Family, Faith and Fables. Abandi barimo Carly Pearce, Kathy Mattea, Ketch Secor, Molly Tuttle na Channing Wilson na bo bitabiriye iki gitaramo. Umuhanzi Jelly Roll yatunguranye agaragara mu gusoza igitaramo, ubwo abahanzi bahuriraga mu ndirimbo 9 to 5, imwe mu zakunzwe cyane za Parton.

Hagati aho, Guverineri wa Tennessee, Bill Lee, hamwe n’ubuyobozi bw’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Nashville batangaje umugambi wo kukitirira Dolly Parton mu rwego rwo guha icyubahiro ubuzima bwe n’umusanzu yagize muri Tennessee no ku Isi. Biteganyijwe ko ubuyobozi bw’ikibuga buzaganira kuri icyo cyifuzo ku wa 17 Nzeri 2026.

Dolly Parton yasize umurage ukomeye mu muziki, aho mu rugendo rw’imyaka igera kuri 70 yakoze indirimbo zakunzwe ku Isi zirimo Jolene, 9 to 5 na I Will Always Love You. Hanze y’umuziki, azibukirwa cyane ku bikorwa bye byo gufasha abandi, by’umwihariko guteza imbere umuco wo gusoma mu bana.

Igitaramo cyo kumwibuka no kumwunamira cyabereye muri Grand Ole Opry i Nashville ku wa Gatandatu. Ifoto: Reuters

Ibitekerezo