Dr Rwamucyo ushinjwa Jenoside yongeye gukatirwa imyaka 27

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwashimangiye igihano cyari cyafatiwe Umunyarwanda Dr Eugène Rwamucyo, rumukatira gufungwa imyaka 27, nyuma yo kongera kumuhamya ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu cyemezo cyatangajwe ku wa Gatanu w’ejo hashize nyuma y’urubanza rwamaze hafi ibyumweru bitandatu ruburanishwa, urukiko rwemeje ko Rwamucyo ahamwa n’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu ndetse no kugira uruhare mu mugambi wo gukora Jenoside. Ibi bivuze ko urukiko rwagumishijeho igihano yari yarakatiwe n’urukiko rw’ibanze mu Kwakira 2024.

Iki cyemezo ni kimwe mu manza zikomeye zikomeje kubera mu Bufaransa ziregwamo abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kikaba cyerekana ko ibihugu bitandukanye bikomeje gukurikirana no guhana abakekwaho uruhare muri ayo mahano, n’ubwo yaba amaze imyaka irenga 30 abaye.

Dr Eugène Rwamucyo, ubu ufite imyaka 67, yari umuganga wakoreraga Ibitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare (CHUB) mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yagize uruhare mu bikorwa byakorewe Abatutsi mu mujyi wa Butare no mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, cyane cyane mu makomini ya Gishamvu na Ndora, aho abantu benshi bishwe bazira uko bavutse.

Mu rubanza rw’ubujurire, ubushinjacyaha bwari bwasabye ko yakatirwa imyaka 30 y’igifungo, buvuga ko ibimenyetso byerekana ko atari umufatanyacyaha gusa, ahubwo ko yagize uruhare rutaziguye mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside. Umushinjacyaha Aude Duret yavuze ko Rwamucyo yari umwe mu bakozi ba Leta y’icyo gihe bashyigikiraga politiki n’ingengabitekerezo byateguye Jenoside, kandi ko ibikorwa bye byagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi.

Nubwo urukiko rutamukatiye imyaka 30 nk’uko ubushinjacyaha bwabisabaga, rwemeje ko ibimenyetso bihari bihagije kugira ngo igihano cy’imyaka 27 kigumishweho.

Ku ruhande rw’abaregera indishyi, Umunyamategeko Richard Gisagara yakiriye icyo cyemezo avuga ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo guha ubutabera abarokotse Jenoside n’imiryango y’abayiguyemo. Mu butumwa yanyujije ku rubuga X yagize ati: “Ubutabera buratanzwe.” Yanazirikanye by’umwihariko abazize Jenoside i Huye ndetse no mu cyahoze ari amakomini ya Gishamvu na Ndora.

Ku rundi ruhande, umuryango wa Dr Rwamucyo wakiriye icyo cyemezo utanyuzwe. Umukobwa we yabwiye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko batunguwe n’icyemezo cy’urukiko, avuga ko bari bizeye ko se azagirwa umwere. Yagize ati: “Sinari mbyiteze na gato. Nari mfitiye icyizere ubutabera, ariko ntabwo twabubonye. Ni ugutenguhwa gukomeye.”

Kuva yatabwa muri yombi mu Bufaransa mu mwaka wa 2010, Dr Rwamucyo yakomeje guhakana ibyaha byose aregwa, avuga ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abamwunganira mu mategeko na bo bagiye bavuga ko ibimenyetso byatanzwe bidahagije, ariko inkiko zombi zaburanishije uru rubanza zasanze hari ibimenyetso bihamye byerekana uruhare rwe.

Mu rubanza rwa mbere, yari yahamijwe ibyaha birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside, kubiba urwango rwibasiraga Abatutsi, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu no kugira uruhare mu migambi yatumye ibyo byaha bikorwa.

Mu myaka yashize, u Rwanda rwakomeje gukorana n’ibihugu byinshi birimo Ubufaransa mu gukurikirana abantu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu mahanga. Mu Bufaransa hamaze kuburanishwa no gukatirwa abandi Banyarwanda benshi bakekwagaho uruhare muri Jenoside, ibintu bigaragaza ko n’ubwo imyaka ishira, iperereza n’ubutabera bikomeza gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside.

Abasesenguzi bavuga ko izi manza zifite akamaro kanini mu kurwanya umuco wo kudahana, guha ubutabera abarokotse Jenoside no gukomeza kubungabunga amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ijana. Kandi zigaragaza ko ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bidasaza, bityo ababikekwaho bashobora gukurikiranwa no kuburanishwa igihe cyose bibaye ngombwa.

Dr. Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside ahanishwa igifungo cy’imyaka 27 (Ifoto:AP)

Ibitekerezo