Igihano ku banyeshuri 9 bateje urupfu rwa bagenzi ba bo

Urukiko rwo muri Kenya rwemereye inzego z’iperereza gukomeza gufunga abanyeshuri icyenda bakekwaho kugira uruhare mu nkongi y’umuriro yibasiye Ishuri rya Utumishi Girls Secondary School, igahitana abanyeshuri 16.

Abo banyeshuri bazamara iminsi 21 bafungiye mu kigo cyita ku bana, mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakekwaho birimo ubwicanyi no gutwika inyubako.

Urubanza rwa bo ruteganyijwe kongera kuburanishwa ku wa 24 Kamena mu Rukiko rw’Ibanze rwa Naivasha, ruherereye mu Ntara ya Nakuru.

Kubera amategeko arengera abana, amazina y’abo banyeshuri ntiyatangajwe. Umucamanza Mukuru Abdulqadir Lorot yavuze ko ibyaha barimo gukorwaho iperereza bikomeye kandi bisaba igihe gihagije kugira ngo ukuri kose kumenyekane.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hakiri ibikorwa byinshi by’iperereza bigomba kurangizwa, bunavuga ko kurekura abakekwa bishobora kugira ingaruka ku bimenyetso bikenewe mu rubanza.

Nubwo abunganira abo banyeshuri basabye ko barekurwa bavuga ko nta mpamvu zikomeye zituma bakomeza gufungwa, urukiko rwafashe icyemezo cyo kubagumisha mu maboko y’inzego zibishinzwe, ariko rwemerera abanyamategeko babo gukomeza kubasura no kubavuganira muri icyo gihe cyose.

Abanyeshuri 16 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yateye ku wa Kane, tariki ya 28 Gicurasi 2026, mu gace ka Gilgil mu Ntara ya Nakuru, mu gihugu cya Kenya, ibintu byateye agahinda gakomeye ndetse bihungabanya igihugu cyose.

Ibitekerezo