DRC: 20 bapfuye, 100 baburirwa irengero mu mpanuka y’ubwato

Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), habaye impanuka ikomeye y’ubwato bwo mu mugezi buzwi nka baleinière, yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2026. Ubu bwato bwarohamye ahahurira imigezi ya Kasaï na Sankuru, mu gace ka Ilebo, bituma abantu bagera kuri 20 bahasiga ubuzima, mu gihe abarenga 100 bakomeje kuburirwa irengero.

Nk’uko inzego z’ibanze zibitangaza, iyi mibare iracyari iy’agateganyo kuko ibikorwa byo gushakisha ababuze bikomeje, aho abashinzwe ubutabazi bakoresha amato mato n’utwato two kuroba mu kugera ahashoboka hose ku nkombe z’iyo migezi.

Amakuru atangwa n’abayobozi avuga ko muri ubwo bwato hari hamaze kugeramo abantu barenga 200, hamwe n’ibicuruzwa bitandukanye. Bivugwa ko hari n’abanyeshuri benshi bari bagarutse mu ngo iwa bo nyuma yo gukora ibizamini bya Leta, ibintu byongereye umubare w’abari muri ubwo bwato.

Ubuyobozi buvuga ko ubwo bwato bwaba bwaratangiye urugendo nijoro, ahagana saa yine z’ijoro, bishoboka ko bwageragezaga kwirinda igenzura ry’umutekano ku byambu. Ibi bikunze kuvugwa kenshi mu gihugu cya DRC aho amato menshi akora ingendo mu buryo butemewe cyangwa atuzuje ibisabwa n’amategeko.

Ubwo ubwato bwageraga ahahurira imigezi ya Kasaï na Sankuru, bwahuye n’umuvumba ukomeye w’amazi, bufite n’umutwaro urenze ubushobozi bwa bwo. Ibi byatumye buhinduka, buravunika, hanyuma burohama vuba cyane.

Abaturage bari hafi aho, cyane cyane abarobyi, ni bo batabaye bwa mbere, bashoboye kurokora abantu bagera kuri 80. Ariko abandi benshi ntibigeze baboneka kugeza ubu.

Ubu bwoko bw’amato buzwi nka baleinière bukunze gukoreshwa cyane mu gutwara abantu n’ibicuruzwa hagati ya Kinshasa, Kisangani n’utundi turere two mu gihugu. Nubwo bufasha mu bucuruzi no mu ngendo, bukunze no kuvugwaho impanuka nyinshi ziterwa n’isenyuka rya bwo, ubusaza, no kurenza ubushobozi.

Impuguke zivuga ko imigezi minini ya DRC ari inzira nyamukuru y’ubwikorezi ku baturage benshi badafite uburyo bwo gukoresha imihanda, ariko ko umutekano ukiri ikibazo gikomeye cyane.

Hari n’abategetsi n’abaturage bagaragaje impungenge ku mibare itangwa ku bantu bari mu bwato, bavuga ko hashobora kuba hari icyuho hagati y’imibare yemewe n’ukuri. Hari abavuga ko inyandiko z’abagenzi zitajya zigaragaza neza umubare nyawo w’abari mu bwato, cyane cyane iyo ingendo zikorwa mu ijoro.

Abagize sosiyete sivile mu gace ka Ilebo banenze cyane abakora ubu bucuruzi bw’ubwikorezi bwo mu mazi, bavuga ko bashyira imbere inyungu kurusha ubuzima bw’abantu. Basaba ko hashyirwaho igenzura rikomeye, ndetse n’ibihano ku bantu batubahiriza amategeko.

Kugeza ubu, ibikorwa byo gushakisha abarokotse n’imirambo biracyakomeje ku nkombe z’imigezi ya Kasaï na Sankuru. Abaturage n’inzego z’umutekano bakomeje gukora ibishoboka byose nubwo imiterere y’aho impanuka yabereye itoroshye.

Iyi mpanuka yongeye kwibutsa ikibazo cy’umutekano muke mu bwikorezi bwo mu mazi muri DRC, aho impanuka zisa n’izi zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu benshi buri mwaka.

Ubwato bunini butwara abagenzi n’ibicuruzwa ku cyambu cya Baramoto, i Kinshasa (Congo), ku wa Mbere tariki ya 6 Nzeri 2010. (Ifoto AP/John Bompengo)

Ibitekerezo