Hashize amezi abiri yuzuye, kuva ku wa 15 Gicurasi kugeza ku wa 15 Nyakanga 2026, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) itangaje ku mugaragaro ko igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya 17 cya Ebola. Muri icyo gihe gito, iki cyorezo cyakomeje gukwira mu ntara zitandukanye, aho kimaze guhitana abantu barenga 700, mu gihe abanduye bemejwe bageze ku 1,926.
Nubwo hari intambwe zimaze guterwa mu guhangana n’iki cyorezo, Ebola iracyakomeje guteza impungenge zikomeye kubera umuvuduko ikwirakwiramo no kuba yarageze mu ntara eshanu zose zirimo Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Tshopo na Haut-Uele.
Guverinoma ya DRC ifatanyije n’abafatanyabikorwa ba yo barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (Africa CDC), Umuryango w’Abaganga batagira unupaka-Médecins Sans Frontières (MSF) n’indi miryango mpuzamahanga, yakajije ibikorwa byo gukumira no kuvura abanduye kuva ku wa 17 Gicurasi 2026.
Minisitiri w’Ubuzima wa RDC, Roger Kamba, yavuze ko Guverinoma yamaze gukoresha miliyoni 50 z’Amadolari y’Amerika mu bikorwa byo guhangana na Ebola. Aya mafaranga yafashije gutwara ibikoresho by’ubuvuzi, kubaka no kongerera ubushobozi ibigo birenga icumi byihariye bivurirwamo Ebola, birimo ibiri i Bunia, Rwampara, Mongbwalu, Nyakunde, Komanda na Aru.
Mu makuru atanga icyizere, abarwayi bagera kuri 300 bamaze gukira neza basezererwa mu bigo byarimo bibitaho, icyakora umubare w’abandura n’abapfa uracyakomeza kuzamuka.
Kimwe mu bibazo bikomeye bikibangamiye ibikorwa byo kurwanya Ebola ni imyigaragambyo y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima. Aba bakozi bavuga ko bamaze igihe badahembwa imishahara n’uduhimbazamusyi, bituma bamwe bahagarika akazi. Nubwo Minisitiri Roger Kamba yasezeranyije ko iki kibazo kizakemuka vuba, ibikorwa byo kwita ku barwayi biracyahungabanye mu bice bimwe na bimwe.
Abasesenguzi bavuga ko niba iki kibazo kidakemutse vuba, gishobora gutuma serivisi zo kwita ku barwayi zigabanuka, bityo icyorezo kigakomeza gukwira.
Ikindi kibazo gikomeye ni umutekano muke urangwa mu bice byinshi byugarijwe na Ebola, cyane cyane mu ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje gukorera. Uwo mutekano muke utuma abashinzwe ubuzima batagera ku baturage bose, bigatuma gukurikirana abanduye n’abahuye na bo bigorana.
Hari kandi abaturage bamwe bakomeje kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda arimo gukaraba intoki, kwirinda kwegerana n’abarwayi, gutanga amakuru ku bantu bagaragaza ibimenyetso no kwirinda gukora ku mirambo y’abishwe na Ebola batabiherewe uburenganzira n’inzego z’ubuzima.
Ebola ni indwara yandura cyane iterwa na virusi. Ikwirakwizwa binyuze mu guhura n’amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umubiri w’umuntu cyangwa inyamaswa yanduye. Ibimenyetso bya yo birimo umuriro ukabije, kubabara umutwe, gucika intege, kuruka, impiswi ndetse rimwe na rimwe no kuva amaraso imbere cyangwa inyuma y’umubiri.
Mu myaka yashize, DRC ni cyo gihugu cyahuye n’ibyorezo byinshi bya Ebola kurusha ibindi ku Isi. Impuguke zigaragaza ko kuba hari urukingo rwa Ebola ndetse n’imiti ivura iyo ndwara byafashije kugabanya umubare w’abahitanwa na yo ugereranyije n’ibyorezo byo hambere, ariko gutsinda burundu iki cyorezo bisaba ubufatanye bw’inzego z’ubuzima, abaturage n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Kugeza ubu, imibare ya nyuma yatangajwe na Guverinoma ya RDC igaragaza ko abantu 1,926 bamaze kwandura Ebola byemejwe, muri bo 702 bakaba bamaze guhitanwa n’iyi ndwara, mu gihe ibikorwa byo kuyikumira no kuyirwanya bikomeje kongerwa imbaraga mu gihugu hose.

Ibitekerezo