DRC: Pasiteri wapfuye, akekwa kuba inkomoko ya Ebola

Abashakashatsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bakomeje iperereza rigamije kumenya umurwayi wa mbere (patient zéro) w’icyorezo cya Ebola kuva ubwo cyatangazwaga ku mugaragaro n’ubuyobozi ku wa 15 Gicurasi. Iperereza rya bo ryabagejeje ku murongo ushoboka ujyanye n’urupfu rwa Pasiteri witwa Paluku Makundi Denis, wapfuye mu kwezi kwa Gashyantare mu Mujyi wa Mongbwalu, mu Ntara ya Ituri.

Iby’ubu bushakashatsi byerekana ko icyorezo gishobora kuba cyarakomotse i Mongbwalu, umujyi utuwe n’abarenga 130, 000. Inkuru itangira muri Gashyantare, ubwo uyu mupasiteri wari uzwi mu muryango wa Nande yapfaga afite imyaka 44 azize indwara ya peritonite, indwara yandura yo mu nda, nk’uko byemejwe n’abaganga batatu n’umuforomo baganiriye na Reuters dukesha iyi nkuru.

Nyuma y’amasaha make ashyinguwe, umurambo we wajyanwe i Mongbwalu, aho yashyinguwe n’abantu benshi, bamwe mu buryo bwa gakondo bakora ku murambo nk’uko umuco wa ho ubusanzwe ubiteganya, nubwo bitaremezwa neza niba byarakurikijwe mu kumushyingura. Mu minsi mike nyuma y’ishyingurwa, abantu benshi batangiye kugaragaza ibimenyetso birimo umuriro, kuruka ndetse no kuva amaraso, ari na byo bimenyetso bikunze kugaragara ku bwoko bwa Ebola buri muri iki cyorezo.

Nyuma y’imihango, amakuru y’urupfu n’indwara yakomeje kwiyongera, aho mu byumweru bibiri abantu bagera kuri 50 bapfuye mu muryango umwe, nk’uko umuyobozi wa Mongbwalu abitangaza. Ibi byatumye havuka ibihuha bivuga ko hari “umuvumo” watewe no gutwika cyangwa kwangiza isanduku yari irimo umurambo wa pasiteri, ibintu byafashwe n’abaturage mu buryo butandukanye, bamwe babifata nko gusuzugura abakurambere.

Umugabo ari kugenda anyura iruhande rw’isanduku irimo umurambo w’umuntu wahitanywe na Ebola mu kigo kivurirwamo abarwayi i Mongbwalu, Congo, ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2026. Ifoto: Associated Press/Moses Sawasawa.

Uko icyorezo cyakomezaga gukwirakwira, na TikTok yakoreshejwe mu gukwirakwiza inkuru z’“isanduku yazengurukijwe mu mujyi irimo umurambo”, binyuze mu ndirimbo n’amashusho byamamaye ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byiyongereye ku bwoba n’urujijo mu baturage, mu gihe abashakashatsi baje kuhagera mu ntangiriro za Gicurasi bahuye n’ukutizerana kw’abaturage.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwemeje ko abantu bagera kuri 40 bamaze guhitanwa na Ebola i Mongbwalu, ariko inzego z’ubuzima zigaragaza ko umubare ushobora kwiyongera. Abashakashatsi bavuga ko Ebola ishobora kuba yaratangiye gukwirakwira mu karere amezi 4 kugeza kuri 6 mbere y’uko itangazwa ku mugaragaro, mu gihe raporo z’ubuzima mu Ituri zerekana ko hashobora kuba hari abantu 108 bapfuye bashobora kuba barayizize hagati ya Mata na Gicurasi.

Nubwo urupfu rwa Pasiteri Makundi rufatwa nka rumwe mu zishobora kuba zarabanje kugaragara, abashakashatsi ntibarashobora kwemeza neza ko ari we “patient zéro”. Icyakora, umuryango we ukomeje gushinjwa n’abaturage, ibintu se w’uwapfuye avuga ko ari akarengane, avuga ko ari we wahohotewe nyuma yo kwangiza isanduku y’umwana we.

Abashakashatsi bakomeje iperereza mu gihe icyorezo kigihangayikishije akarere kose ka Ituri, aho impungenge z’uko cyakomeza gukwirakwira zikomeje kwiyongera.

Umujyi wa Mongbwalu mu Ntara ya Ituri muri DRC (Ifoto: TV5 Monde)

Ibitekerezo