DRC: Wissa na Mayele basutsweho impano z’akataraboneka

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Leopards) bakomeje gushimirwa ku buryo budasanzwe nyuma yo kwandika amateka yo kugera mu cyiciro cya 32 cy’Igikombe cy’Isi. Amasosiyete akomeye yo muri iki gihugu yatangiye kubagenera impano zirimo imodoka zigezweho, inzu zihenze, amafaranga y’amadolari, telefoni zigezweho n’ibindi bihembo byinshi.

Uru rugendo rw’amateka rwashimangiwe n’intsinzi ya Leopards y’ibitego 3-1 yatsinze Uzbekistan mu mukino wabereye i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bituma DRC ibona itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho nyuma y’imyaka 52 yari ishize ititabira Igikombe cy’Isi.

Mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga muri uwo mukino, Yoane Wissa ari na we wabaye umukinnyi w’umunsi nyuma yo gutsinda ibitego bibiri, mu gihe Fiston Mayele yatsinze igitego kimwe. Aba bombi ni bo bahawe impano nyinshi kurusha abandi.

Imodoka z’agaciro za “Jetour”

Uruganda rukora imodoka rwa Jetour Cars, rufatanyije na sosiyete y’ubwubatsi, Safricode, rwari rwarasezeranyije ko buri mukinnyi uzatsindira Leopards igitego azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Jetour T2.

Kubera ko Yoane Wissa amaze gutsinda ibitego bitatu kuva iri rushanwa ritangiye, harimo kimwe yatsinze Portugal n’ibindi bibiri yatsinze Uzbekistan, azahabwa imodoka eshatu za Jetour T2.

Fiston Mayele na we azahabwa imodoka imwe nyuma yo gutsinda igitego cye cya mbere muri iri rushanwa, cyabonetse nyuma y’iminota mike yinjiye mu kibuga asimbuye.

Jetour na Safricode bari banasezeranyije guhemba umunyezamu Lionel Mpasi igihe cyose yarangizaga umukino atinjijwe igitego. Icyakora, kubera igitego kimwe yatsinzwe na Uzbekistan, ntiyashoboye kubona iyo mpano.

Wissa yegukanye ibihumbi 30 by’amadolari

Isoko rikomeye rya Kin Marché na ryo ryari ryatangaje ko rizatanga amadolari 10,000 kuri buri gitego cyose umukinnyi wa Leopards atsinda.

Ibi bivuze ko Yoane Wissa, amaze gutsinda ibitego bitatu muri iri rushanwa, azahabwa 30,000 by’amadolari ya’Amerika, mu gihe Fiston Mayele azegukana 10,000 by’amadolari kubera igitego kimwe yatsinze.

iPhone 17 Pro Max ku mukinnyi w’icyitegererezo

Umunyamuryango w’ubucuruzi Ezbora Lubamba, nyiri Losako Shop, na we yasezeranyije guha iPhone 17 Pro Max umukinnyi wa mbere wa Congo uzatsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa.

Kubera umusaruro amaze kugaragaza, Yoane Wissa ari mu bafite amahirwe menshi yo kwegukana icyo gihembo, nubwo amarushanwa atararangira.

Inzu zihenze muri Cité Jardin

Impano zahawe aba bakinnyi ntizigarukira ku modoka n’amafaranga gusa.

Kubera ibitego bitatu amaze gutsinda, Yoane Wissa azahabwa inzu eshatu z’ibyumba bitatu, mu gihe Fiston Mayele azahabwa inzu imwe y’ibyumba bine.

Aya macumbi yubatswe mu gace gashya ka Cité Jardin, hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kinshasa. Amakuru atangwa n’umushinga wa Modern Construction agaragaza ko inzu y’ibyumba bitatu muri ako gace ifite agaciro kagera ku 79,000 by’amadolari y’Amerika, bivuze ko impano Wissa yahawe ifite agaciro k’amafaranga menshi cyane.

Guverinoma na yo yari yarabashimiye

Si amasosiyete yikorera gusa yashimiye aba bakinnyi.

Muri Mata uyu mwaka, nyuma yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kabiri mu mateka ya Kongo kuva mu 1974, Guverinoma ya RDC na yo yahaye abakinnyi ba Leopards impano zirimo imodoka za Toyota Land Cruiser, inzu, amasambu ndetse n’amafaranga y’agahimbazamusyi, nubwo umubare wa yo utigeze utangazwa.

Haracyari amahirwe yo kongera kwegukana izindi mpano

Kuba Leopards yamaze kugera mu cyiciro cya 32 bivuze ko amahirwe yo kongera guhabwa izindi mpano akiri menshi.

Amasosiyete menshi akomeje gukoresha iri rushanwa mu kwamamaza ibikorwa bya yo, bityo buri ntsinzi cyangwa buri gitego gishya cy’abakinnyi ba Leopards kikaba gishobora kuzana ibindi bihembo by’agaciro.

Mu mukino utaha uzahuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ubwongereza, abafana n’abaterankunga bose bazaba bahanze amaso abakinnyi ba Leopards, bategereje kureba niba bazakomeza kwandika amateka no kongera gusarura impano zidasanzwe.

Amafoto ya Mayele na Wissa yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano

Ibitekerezo