Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yatoye ku bwumvikane busesuye imishinga itandatu y’amategeko igamije kwemeza amasezerano igihugu cyagiranye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga. Iyi myanzuro yafashwe ku wa Mbere tariki ya 6 Nyakanga 2026, ikaba iteganya gufungura inzira yo kubona inkunga, imishinga y’iterambere n’ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo umutekano, ubuzima, ingufu n’ibikorwaremezo.
Ayo masezerano aje mu gihe RDC ikomeje gushaka uburyo yakomeza gushimangira umutekano wa yo, kongera ibikorwa by’iterambere no gukurura inkunga mpuzamahanga izafasha mu guhindura imibereho y’abaturage.
Ubufatanye bw’umutekano hagati ya Kinshasa na Ankara
Umushinga wa mbere wemejwe n’Abadepite ni uw’amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano hagati ya RDC na Turukiya. Aya masezerano agamije gushyiraho uburyo bwagutse bwo gufatanya mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kurenga imipaka y’ibihugu.
Mu byo impande zombi zizafatanyamo harimo kurwanya iterabwoba, ibyaha bikorerwa kuri murandasi, imitwe mpuzamahanga y’abagizi ba nabi, iyezandonke, icuruzwa ry’abantu, ndetse n’ubucuruzi butemewe bw’intwaro n’ibiyobyabwenge.
Ubufatanye nk’ubu bushobora gufasha RDC kongera ubushobozi mu bijyanye no guhanahana amakuru y’ubutasi, kongera ubumenyi bw’inzego z’umutekano no kurushaho guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke mu bice bimwe by’igihugu, cyane cyane mu burasirazuba.
Nyuma yo kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, uyu mushinga w’amategeko woherejwe muri Sena kugira ngo nawo uwusuzume mbere yo kwemezwa burundu.
Inkunga igamije guteza imbere ubuzima n’ibikorwaremezo
Uretse amasezerano y’umutekano, Abadepite banemeje indi mishinga itanu ijyanye n’inkunga n’ubufatanye mu iterambere. Iyi mishinga igamije gukemura bimwe mu bibazo byugarije abaturage no guteza imbere ibikorwa remezo by’igihugu.
Mu rwego rw’ubuzima, imwe mu ngingo z’ingenzi ni iyerekeye kubaka ibigo n’ibitaro bigezweho mu mujyi mushya wa Kinshasa. Ibi biteganyijwe gufasha kongera ubushobozi bw’ubuvuzi no kugabanya ikibazo cy’ubucucike mu bitaro bisanzwe.
Mu rwego rw’ingufu, hazashyirwa imbaraga mu kugeza amashanyarazi mu bice by’icyaro ndetse n’ibice bikikije imijyi hakoreshejwe imiyoboro mito ikoresha ingufu zisubira mu bidukikije, cyane cyane izuba n’amazi.
Uyu mushinga witezweho gufasha abaturage batagerwaho n’umuyoboro w’amashanyarazi mugari kubona ingufu zizewe, ndetse no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi n’ubuhinzi mu byaro.
Gushyigikira ba rwiyemezamirimo n’ubuhinzi
Mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’igihugu, DRC izashyiraho ibigo bifasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse (PME), cyane cyane abakora ibikorwa by’ubuhinzi.
Ibi bigo bizajya bifasha abashoramari bato kubona inama, ubumenyi n’ubundi bufasha buzabafasha guteza imbere imishinga yabo no kongera umusaruro.
Guverinoma ya DRC imaze igihe ishyira imbere guteza imbere abikorera bato, ibona ko ari imwe mu nzira zafasha igihugu guhanga imirimo no kugabanya ubushomeri, cyane cyane ku rubyiruko.
Kuvugurura ikibuga cy’indege cya Luano i Lubumbashi
Mu yandi masezerano yemejwe harimo ajyanye no kuvugurura no kwagura Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Luano giherereye i Lubumbashi, mu Ntara ya Haut-Katanga.
Uyu mushinga uteganyijwe kuzamura ubushobozi bw’iki kibuga, kunoza serivisi zihabwa abagenzi n’ibicuruzwa, ndetse no gushimangira uruhare rwa Lubumbashi nk’umujyi w’ingenzi mu bukungu bwa DRC kubera ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ivugururwa ry’iki kibuga rishobora kandi gufasha mu koroshya ubwikorezi hagati ya DRC n’andi mahanga, bikongera ubucuruzi n’ishoramari.
Nyuma yo kwemezwa n’Abadepite, imishinga itanu ijyanye n’inkunga yahise yohererezwa Perezida wa Repubulika kugira ngo ayemeze burundu binyuze mu gushyira umukono ku mategeko ayemerera gutangira.
Abasesenguzi bavuga ko aya masezerano ashobora kuba intambwe ikomeye mu rugendo DRC irimo rwo gushaka abafatanyabikorwa benshi mpuzamahanga mu rwego rwo kwihutisha iterambere no gukemura ibibazo by’umutekano n’ubukungu.
Gusa, ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mishinga rizaterwa n’ubushobozi bw’inzego za Leta mu gukurikirana imikoreshereze y’inkunga no kureba ko inyungu zayo zigera ku baturage, cyane cyane abatuye mu bice bikunze guhura n’ibibazo by’ubukene n’ibura ry’ibikorwa remezo.

Ibitekerezo