Abasirikare babiri b’Amerika bari mu kajugujugu ya gisirikare yo mu bwoko bwa AH-64 Apache yaguye hafi y’Inyanja ya Oman ku wa Mbere bakijijwe n’ubwato bw’ikoranabuhanga butagira umushoferi (drone yo mu mazi), nk’uko abayobozi b’ingabo z’Amerika babitangaje.
Iki ni cyo gikorwa cya mbere cyo gutabara nk’iki cyakozwe n’ingabo z’Amerika hifashishijwe ubu bwoko bw’ikoranabuhanga. Ubuyobozi bw’Ingabo z’Amerika zishinzwe ibikorwa mu Burasirazuba bwo Hagati (Centcom) bwatangaje ko abo basirikare bombi batabawe mu masaha atarenze abiri nyuma y’uko kajugujugu ya bo iguye hafi y’inkombe ya Oman ubwo yari iri mu butumwa bwo kurinda umutekano mu mazi y’ako karere.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyo mpanuka, niba hari ikibazo cya tekiniki cyangwa niba kajugujugu yarashwe n’ingabo za Iran. Iperereza kuri iyo mpanuka riracyakomeje.
Centcom yavuze ko ibikorwa byo gutabara byayobowe n’ingabo zirwanira mu mazi z’Amerika hamwe n’itsinda rya 82nd Airborne Division, bafashijwe n’izirwanira mu kirere n’izirwanira mu mazi zirimo n’itsinda rya Task Force 59.
Abayobozi b’igisirikare baganiriye n’itangazamakuru rya CBS News bavuze ko abo basirikare bakijijwe n’ubwato bw’ikoranabuhanga butagira umushoferi bukorera Task Force 59. Mu mwaka wa 2024, iri tsinda ryatangije gahunda nshya yo gukoresha ibikoresho bitagira ababitwara bifatanyije n’abasirikare hagamijwe kongera umutekano wo mu nyanja mu Burasirazuba bwo Hagati.
Nubwo hataramenyekana ubwoko nyabwo bwa drone yakoreshejwe muri icyo gikorwa, umwe mu bayobozi b’Amerika yabwiye ABC News ko yari ifite imiterere isa n’ubwato bwihuta.
Perezida w’Amerika, Donald Trump, yavuze ko abo basirikare bombi bameze neza, anatangaza ko raporo irambuye kuri iyo mpanuka izashyirwa ahagaragara mu minsi iri imbere.

Ibitekerezo