Drones zashushanyije ishusho ya Perezida Museveni mu kirere cya Kampala
Mu rwego rwo kwitegura umunsi w’irahira rya Perezida Yoweli Kaguta Museveni rizaba ku munsi w’ejo tariki 12 Gicurasi 2026, mu kirere cya Kampala muri Uganda bifashishije drones zigera kuri 350 bakora imyiyereko itandukanye harimo no gushushanya ifoto ya Perezida Museveni, imodoka, indege n’ibindi bidasanzwe mu kirere.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 11 Gicurasi 2026, ikirere cya Kampala cyamurikiwe n’indege zitagira abapilote (drones) zerekanye ishusho ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni n’izindi nteruro zerekana iterambere, mu kwitegura irahira rye rya manda nshya riteganyijwe ku wa 12 Gicurasi 2026.
Ubu buryo budasanzwe bwakoreshejwe nk’ubutumwa bwo kwerekana ibyagezweho mu nzego z’ubuzima, ubwikorezi, n’ibindi n’ibindi byagezweho mu gihe amaze ayoboye Uganda.
Muri rusange ibi birori byakozwe mu rwego rwo gukomeza kwerekana ikoranabuhanga n’iterambere ry’igihugu
Irahira rya Museveni, umaze imyaka 40 ku butegetsi, riteganyijwe ko ribera ku kibuga cya Kololo, rizitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma batandukanye.

