Ibindi wamenya ku rupfu rwa Sgt Robert

Text size

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2026, ikinyamakuru ChimpReports cyatangaje ko urupfu rwa Kabera Robert wari uzwi ku mazina ya Sergeant Robert rwamenyekanye mugitondo cyo ku wa 17 Ukwakira 2026 nyuma y’uko murumuna we, Agaba Victor, atangiye kumushakisha.

Nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza, umurambo wa Sgt Robert wabonetse mu Mudugudu wa Luwala, mu gace ka Kammengo ndetse inzego z’umutekano za Uganda zatangiye iperereza rigamije kumenya abihishe inyuma y’ubu bwicanyi n’impamvu yabwo.

Kabera yageze muri aka gace ka Luwala ku mugoroba wo ku wa 16 Ukwakira 2026, avuye i Kampala. Nyuma yo gusuhuza umuvandimwe we Agaba, yerekeje mu kabari kari hafi y’aho yari acumbitse.

Mugitondo cyakurikiyeho, Agaba n’umuhungu wa Kabera bagiye kumureba, basanga inzu ifunze. Agaba yahise ajya kumushakira muri ako kabari, ariko umukozi waho amubwira ko aheruka kumubona mu ijoro ryabanje.

Agaba yatekereje ko umuvandimwe we ashobora kuba yaraye ahandi, yikomereza imirimo ye ya buri munsi.

Ahagana mu masaa munani z’amanywa, umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Luwala yatangarije abaturage ko habonetse umurambo w’umuntu waciwe umutwe.

Agaba yihutiye kugera uwo murambo aho wari wabonetse, asanga ari uw’umuvandimwe we Kabera. Icyatumye amumenya ni inkovu yari afite ku gikumwe cy’iburyo, ndetse n’inkweto ze zari hafi y’uwo murambo.

Abo mu muryango wa Robert bavuga ko yageze i Luwala ahagana mu masaa moya z’umugoroba wo ku wa 16 Ukwakira, azanywe n’umumotari wari usanzwe amutwara. Amaze gusuhuza Agaba, yasubiranye n’uwo mumotari bajya mu kabari ko hafi aho.

Umwe mu bagize umuryango we yavuze ko Robert yagarutse mu rugo ahagana saa tanu n’igice z’ijoro, afata telefoni ye, ahita yongera aragenda. Umukozi wo muri ako kabari we yavuze ko yaherukaga kumubona ahagana saa tatu n’igice z’ijoro.

Polisi yo mu gace ka Kammengo, ifatanyije n’abashinzwe iperereza bo mu Mujyi wa Kampala, yatangiye iperereza ku rupfu rwe.

Ahari umurambo, abashinzwe iperereza bahasanze inkoni nini bikekwa ko yaba yarakoreshejwe mu kumukubita, amacupa abiri y’inzoga n’inkweto ze.

Impamvu y’iyicwa rya Robert ntiramenyekana, kandi kugeza ubu nta makuru aratangazwa agaragaza uwaba yarabigizemo uruhare.

Robert Kabera, wari uzwi ku izina rya Sergeant Robert, yabaye umwe mu baririmbyi bagize itsinda ry’Army Jazz Band.

Mu Gushyingo 2020, yahunze u Rwanda yerekeza muri Uganda, nyuma yo gukurikiranwaho icyaha cyo gusambanya umukobwa we.

Muri Gicurasi 2022, inzego z’umutekano za Uganda zamufatiye iwe mu gace ka Masanafu, mu Mujyi wa Kampala, akekwaho ibyaha birimo gucuruza no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Sgt Robert yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2026. Ifoto: Igihe

Ibitekerezo