Imitwe irindwi y’inyeshyamba zo muri Etiyopiya yatangaje ko yishyize hamwe mu rwego rwo gukuraho guverinoma i Addis Ababa no gushishikariza gushyiraho ubutegetsi bw’inzibacyuho.
Iri huriro rihuza umutwe w’abarwanyi ba Fano wo muri Amhara, Oromo Liberation Army (OLA), Tigray People’s Liberation Front (TPLF) n’hamwe n’indi mitwe ine mito mu ihuriro ryitwa Alliance for Survival (ihuriro riharanira kubaho).
Iyi mitwe yatangaje ko intego yayo ari uguhirika ubutegetsi buriho no gushyiraho ubutegetsi bw’inzibacyuho buhuriza hamwe impande zitandukanye. Mu itangazo ryayo, yahamagariye n’indi mitwe ya politiki, amashyirahamwe n’abaturage bashyigikiye iyo gahunda kuyinjiramo.
Ihuriro ryashinzwe kandi ryashinje Guverinoma ya Abiy Ahmed kuba inyuma y’ibibazo bikomeye Ethiopia imaze imyaka ihanganye na byo, birimo intambara, kwimura abaturage ku ngufu, ubukene n’ibibazo by’uburenganzira bwa muntu. Ibi ariko ni ibirego byatanzwe n’iryo huriro, kandi kugeza ubu Guverinoma ya Ethiopia ntiyari yatanga igisubizo kuri iryo tangazo.
Iri huriro rishya rije mu gihe Ethiopia ikomeje guhura n’amakimbirane y’abitwaje intwaro mu turere twa Oromia na Amhara, ndetse n’impungenge z’uko imirwano ishobora kongera kubura mu majyaruguru, muri Tigray.
OLA imaze imyaka ihanganye n’ingabo za Leta muri Oromia, mu gihe Fano yatangiye kurwana na Guverinoma ya Ethiopia nyuma yo kwanga gahunda yo gushyira intwaro hasi.

Amateka y’intambara yo muri Tigray
Tigray na yo imaze igihe ifite ikibazo gikomeye cy’umutekano. Intambara yamaze imyaka ibiri hagati ya 2020 na 2022 yasize abantu benshi bapfuye, abandi bakurwa mu byabo. Amasezerano y’amahoro yagezweho mu 2022 abifashijwemo n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yahagaritse iyo ntambara, ariko mu mezi ashize hakomeje kugaragara impungenge z’uko imirwano ishobora kongera kubura.
Ibi birushaho gukurura impungenge kubera ko ingabo za Leta n’iza Tigray zombi zakomeje kongera abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare mu bice byo mu majyaruguru, nk’uko raporo z’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe zabigaragaje.
Ihuriro rishya rishobora guteza izindi mpinduka
Nubwo imitwe irigize ubu yari ifite amakimbirane n’intego za politiki zitandukanye, yatangaje ko yiyemeje gukorera hamwe kugira ngo igere ku ntego yayo.
Abasesenguzi bagaragaje ko kuba iyo mitwe ikorera mu turere dutandukanye bishobora kongera umubare w’ibice Guverinoma yagira ibibazo by’umutekano icyarimwe. Icyakora, ntiharamenyekana niba iri huriro rizaba rifite ubuyobozi bumwe bw’igisirikare cyangwa niba rizakomeza cyane cyane nk’urwego rwo guhuza ibikorwa bya politiki.
Iri tangazo kandi rije nyuma y’amatora y’Abadepite yabaye muri Ethiopia ku wa 1 Kamena 2026, aho Ishyaka Prosperity Party rya Abiy Ahmed ryabonye imyanya 438 kuri 486 mu Nteko Ishinga Amategeko. Amatora ntiyabereye mu bice bimwe bya Tigray, Amhara na Oromia kubera ibibazo by’umutekano.
Ihuriro rya Fano na OLA ryamaganye ayo matora n’ibyayavuyemo, mu gihe Tigray yo itigeze yitabira amatora.
Kuba ubu imitwe irindwi itandukanye yatangaje ku mugaragaro ko yishyize hamwe bishyira Ethiopia mu gihe gishya cy’ibibazo bya politiki n’umutekano, mu gihe hakiriho amakimbirane mu turere twinshi tw’igihugu.

Ibitekerezo