Interineti yahagaze muri Tigray

Text size

Serivisi za interineti n’itumanaho rya telefone byahagaze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026 mu Ntara ya Tigray, mu majyaruguru ya Ethiopia, nyuma y’uko imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo za leta n’abarwanyi bo muri ako gace.

Reuters yatangaje ko iyi mirwano ari yo ikomeye yabaye kuva intambara imaze imyaka ibiri ihagaritswe mu 2022. Abantu bane bazi iby’iki kibazo, barimo umuhagarariye igihugu cye muri Ethiopia, bavuze ko ishyaka TPLF riyobora Tigray ryategetse ibigo bya Ethio telecom na Safaricom guhagarika serivisi zabyo muri iyo ntara.

Umwe muri bo yavuze ko iki cyemezo gishobora kuba cyafashwe mu rwego rwo kubuza ingabo za leta gukoresha imiyoboro y’itumanaho mu bikorwa by’indege zitagira abapilote.

TPLF ntiyasubije ibibazo yabajijwe na Reuters. Icyakora, umuntu uyegereye utashatse ko amazina ye atangazwa yahakanye ko ari yo yahagaritse iyo miyoboro, ahubwo abishinja Guverinoma ya Ethiopia.

Abanyamakuru ba Reuters bavuze ko telefoni n’ubutumwa bohererezaga abakoresha Ethio telecom bitageraga ku bo byagenewe. Abakoresha Safaricom bo bakomeje kubona umurongo mu duce tumwe na tumwe. NetBlocks, ikigo gikurikirana imikorere ya interineti ku isi, na cyo cyemeje ko serivisi z’itumanaho zahungabanye muri Tigray.

Abaturage batangaje ko Ethio telecom yahagaze ku wa Kane nijoro, bituma batabasha kohereza cyangwa kwakira amafaranga bakoresheje telefone. Ibi byongeye kubyutsa impungenge ko Tigray ishobora gusubira mu bibazo yanyuzemo mu ntambara yo hagati ya 2020 na 2022, ubwo itumanaho ryahagarikwaga, abaturage bakabura ibiribwa, amafaranga n’imiti.

Imirwano yabaye muri iki cyumweru yatumye abaturage bihutira kugura ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze, ndetse no kubikuza amafaranga muri banki.

Abarwanyi ba Tigray n’abo bafatanyije bivugwa ko bigaruriye ibibuga by’indege bitatu, banagaba ibitero ku ngabo za leta mu ntara za Afar na Amhara. Bavuga ko ibyo bikorwa ari ukwivuna ibitero by’ingabo za Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed.

Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi basabye impande zombi kwirinda ibikorwa byarushaho gukaza amakimbirane no gusubira mu biganiro by’amahoro biyobowe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Interineti yahagaze muri Tigray. Ifoto y’umuntu uri gukoresha telefoni muri ako gace: Reuters

Ibitekerezo