Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yemeje gahunda nshya ya miliyari €6.1, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda arenga tiriyari 10, yo gufasha Ukraine kugura ibikoresho byihutirwa byo kurinda ikirere no guhangana n’ibitero by’Uburusiya.
Aya mafaranga azakoreshwa mu kugura uburyo bwo guhanura indege na misile, misile zo kwirwanaho, amasasu n’ibyuma bya radar. Ibyinshi muri ibyo bikoresho biteganyijwe kugurwa mu nganda zo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Iyi gahunda yemejwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026, ubwo Ukraine yizihizaga Umunsi w’Ubwigenge. Iri mu nguzanyo ya miliyari €90 EU yemereye Ukraine kugira ngo iyifashe mu kwirwanaho no gukomeza ibikorwa bya Leta mu gihe intambara ikomeje.
Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi yavuze ko miliyari €6.1 ziyongereye kuri gahunda zo kugura ibikoresho bya gisirikare zari zimaze kwemezwa, zifite agaciro ka miliyari €16, ni ukuvuga asaga tiriyari 27 Frw. Muri ayo mafaranga, miliyari €8.35 yamaze guhabwa Ukraine.
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen, yavuze ko iyi nkunga igamije gufasha Ukraine guhangana n’ibitero by’u Burusiya bikomeje kwiyongera.
Yagize ati: “Uko Uburusiya bukaza ibitero, ni ko natwe twongera ingufu mu gufasha Ukraine kurinda abaturage ba yo n’ikirere cya yo. Uburayi buri kumwe na Ukraine kandi tuzayiha ibyo ikeneye, igihe ibikeneye.”
Komisiyo yavuze ko kwihutisha ibikoresho byo kurinda ikirere byabaye ngombwa kubera ko Uburusiya bwongereye ikoreshwa rya misile zo mu bwoko bwa ballistic na drone zifite moteri zihuta cyane. Muri Nyakanga 2026 honyine, Ukraine yagabweho ibitero bya misile 376, nk’uko Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi yabitangaje.
EU yasabye inganda za yo kongera umuvuduko wo gukora intwaro, gusubika bimwe mu byari byatumijwe n’abandi no gukura ibikoresho mu bubiko, kugira ngo Ukraine ibibone ku gihe. Reuters yatangaje ko iyi ari imwe mu ntambwe nshya Uburayi buteye mu gukomeza gushyigikira Kyiv, mu gihe intambara yatangijwe n’Uburusiya muri Gashyantare 2022 ikomeje.

Ibitekerezo