Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zacyo zose mu gihe Kaliningrad yagabwaho igitero.
Mu ijambo yagejeje ku nama ya Valdai yigaga ku mubano mpuzamahanga, Putin yavuze ko Uburusiya butagamije gutera ubwoba cyangwa kugaba igitero ku kindi gihugu. Yavuze ko amagambo ye asubiza abayobozi bo mu burengerazuba bavuga ko Moscow ishobora kuba irimo kwitegura intambara mu 2029 cyangwa mu 2030.
Kaliningrad ni agace k’Uburusiya kari ku Nyanja ya Baltique, hagati ya Lithuania na Pologne, ariko kadahujwe n’ahandi h’igihugu.
Muri iki cyumweru, Uburusiya bwashinje OTAN kuba irimo gutegura kwigarurira Kaliningrad no kuyitandukanya n’ahandi h’igihugu. Moscow yanaburiye ko ishobora gukoresha intwaro kirimbuzi mu gihe ibihugu byo mu burengerazuba byagerageza guhagarika inzira ziyihuza n’Uburusiya.
Putin yagize ati: “Uburusiya nibugabwaho igitero mu buryo bweruye, haba muri Kaliningrad cyangwa ahandi mu gihugu, gukoresha intwaro zose dufite bizahita bishyirwa mu ngingo zigomba kwigwa.”
Yongeyeho ati: “Nta we dutera ubwoba. Nta mugambi dufite wo gutera umuntu mu 2029, 2030 cyangwa 2050. Ariko niduterawe, tuzahatirwa kwihorera.”
OTAN ivuga ko ari umuryango ugamije kwirwanaho kandi ko imyitozo ya gisirikare ukora itabangamiye Uburusiya. Umunyamabanga Mukuru wayo, Mark Rutte, yasabye Moscow kureka gukangisha gukoresha intwaro kirimbuzi.
Ibi bibaye mu gihe ibihugu byo mu burengerazuba bivuga ko ibikorwa by’Uburusiya bishobora guhungabanya umutekano byiyongereye muri Pologne no mu bihugu byo ku Nyanja ya Baltique.
Mu cyumweru gishize, Pologne yavuze ko kajugujugu y’Uburusiya yinjiye mu kirere cyayo hafi ya Kaliningrad. Lithuania na yo ivuga ko abaturage bayo bakomeje guterwa ubwoba n’Uburusiya, harimo n’indege zitagira abapilote zinjira mu kirere cyayo.
Putin yongeye gushinja ibihugu byo mu burengerazuba kuba ari byo byateje intambara yo muri Ukraine, nubwo Uburusiya ari bwo bwayitangije muri Gashyantare 2022.
Yavuze ko ibitero Uburusiya bigaba ku bikorwa by’ubukungu bwa Ukraine ari igisubizo ku bitero Ukraine yagabye ku nganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli no ku mato y’Uburusiya ari mu Nyanja y’Umukara.
Putin yemeye ko ibitero bya Ukraine ku nganda z’Uburusiya zitunganya ibikomoka kuri peteroli byagize icyo bigeraho, avuga ko byatumye Uburusiya butakaza hafi 1% by’ubukungu bwabwo.
Yaburiye kandi ko gukoresha imashini n’ubwenge buhangano mu ntambara bishobora gutuma abantu babona intambara nk’umukino, bityo agaciro k’ubuzima n’agateka ka muntu bikagabanuka.

Ibitekerezo