Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yahaye icyubahiro gikomeye umuririmbyi w’icyamamare Fally Ipupa amwambika umudari wa Chevalier de l’Ordre National du Léopard, umwe mu midari y’ikirenga itangwa n’umukuru w’igihugu.
Iki cyemezo cyakurikiye ibitaramo bibiri bikomeye Fally Ipupa yakoreye kuri Stade de France mu Bufaransa mu kwezi kwa Gicurasi, aho yaciye amateka yo kuba umwe mu bahanzi bake bo muri Afurika bakorera muri icyo kibuga kizwi ku rwego mpuzamahanga.
Mu muhango wo kumushimira, Perezida Tshisekedi yavuze ko uyu mudari utahawe Fally Ipupa kubera ubuhanzi bwe gusa, ahubwo ko ari ishimwe ry’ubuzima bwe bwose, imyitwarire ye, ukwihangana, impano ye idasanzwe n’uburyo yakomeje kumenyekanisha Congo ku isi binyuze mu muziki.
Yashimangiye ko indirimbo za Fally Ipupa zabaye ikiraro gihuza Abanyekongo n’isi, zikanatuma isura nziza y’igihugu igera kure. Perezida wa Congo yanahaye icyubahiro abandi bahanzi bakomeye bagize uruhare mu kwamamaza umuziki wa Congo ku rwego mpuzamahanga, barimo Papa Wemba, Koffi Olomide, Werrason, JB Mpiana, Ferré Gola n’abandi.
Tshisekedi yavuze ko iki gihembo kidashyiraho urwego hagati y’impano z’abahanzi, ahubwo ko kigamije gushimira abageza ishema ku gihugu no gutera abandi inkunga yo gukomeza gukora neza.
Fally Ipupa, ubu ufite imyaka 48, yatangiye umuziki mu myaka isaga 30 ishize ari mu itsinda rya Koffi Olomide mbere yo kwiyubakira izina ku giti cye. Kuri ubu abarirwa mu bahanzi bafite abakunzi benshi muri Afurika no mu bindi bice by’isi, akaba amaze gushyira hanze album nyinshi zakunzwe cyane.
Umudari yambitswe ni umwe mu ndangagaciro z’ikirenga muri RDC, ugenerwa abantu bagize uruhare rudasanzwe mu guteza imbere no kumenyekanisha igihugu.

Ibitekerezo