Abayobozi bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Martin Fayulu na Jean-Marc Kabund, bakomerekeye mu myigaragambyo yabereye i Kinshasa nyuma y’uko igabwaho igitero cy’abantu b’abasivili bavuga ko bari bashyigikiwe n’inzego z’umutekano.
Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa 12 Kamena 2026 yari yateguwe n’ihuriro rya C64 rihuza amashyaka n’imitwe itandukanye ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi. Abayitabiriye bari bagamije kwamagana umugambi bavuga ko ushobora gutuma Itegeko Nshinga rihindurwa kugira ngo Perezida Félix Tshisekedi abone uburyo bwo gukomeza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu.
Abigaragambyaga bari bakoraniye mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru bakora imyigaragambyo yo kwicara batuje, ariko ibintu byahindutse ubwo abantu b’abasivili babagabagaho igitero. Ibyo byakurikiwe n’akavuyo n’imirwano byatumye bamwe mu bayobozi ba opozisiyo n’ababashyigikiye bakomereka, harimo Fayulu na Kabund.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahise bashinja Polisi kugira uruhare muri ibyo bikorwa, bavuga ko abo basivili bari bafite ubufasha bw’inzego z’umutekano. Gusa kugeza icyo gihe, ubutegetsi bwa Kinshasa ntibwari bwatangaza ibisobanuro birambuye ku byabereye muri iyo myigaragambyo.
Amakuru dukesha Ukweli Times avuga ko izi mvururu zije mu gihe impaka ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga zikomeje gufata indi ntera muri RDC. Opozisiyo ivuga ko impinduka zose zashobora gufungurira Perezida Tshisekedi inzira yo kwiyamamariza indi manda zaba zibangamiye demokarasi n’isimburana ry’ubutegetsi, mu gihe abamushyigikiye bo basaba ko ibiganiro kuri icyo kibazo byakorwa mu ituze no mu mucyo.
Ibibaye i Kinshasa bishobora gukomeza kongera umwuka mubi wa politiki mu gihugu, mu gihe abaturage n’amahanga bakomeje gukurikiranira hafi icyerekezo cy’impaka zishingiye ku Itegeko Nshinga rya RDC.


Ibitekerezo