Ikigo cya Nigeria gishinzwe kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge (NDLEA) cyatangaje ko cyataye muri yombi Afolabi Kazeem Michael, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka “KC Luxury”, nyuma yo kumukekaho kuyobora ishami ryo muri Nigeria ry’urusobe mpuzamahanga rwacuruzaga kokayine.
Michael w’imyaka 49 yafatiwe ku irembo ry’abagenzi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Murtala Muhammed i Lagos, mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2026. NDLEA yavuze ko yari agiye guhaguruka mu ndege yo mu cyiciro cy’abifite yerekeza i Paris mu Bufaransa.
Ifatwa rye ryakurikiye isaka ryakozwe nyuma yo gufata ibiro 184.5 bya kokayine byari byanyujijwe mu kigo gishinzwe gutwara imizigo i Lagos. Ni wo mutwaro munini wa kokayine NDLEA ivuga ko yigeze gufatira mu kigo nk’icyo muri Nigeria.
Ibyo biyobyabwenge byari bipfunyitse mu mizigo yari igiye koherezwa mu mahanga. Abashinzwe iperereza bavuga ko iyo kokayine iyo iza kugera ku isoko, abayicuruza bashoboraga kuyivanamo miliyari 39 z’amanaira ya Nigeria, ahwanye na miliyari zirenga 41 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma yo gufata uwo mutwaro, Umuyobozi Mukuru wa NDLEA, Brigadier General Mohamed Buba Marwa, yashyizeho itsinda ryihariye ryo gukurikirana abari inyuma ya wo, kuva ku bapfunyikaga imizigo kugeza ku bakekwaho kuyobora urwo rusobe.
Iperereza ryatumye hafatwa Lawal Mujab Kehinde, umukozi w’ikigo cy’ubwikorezi ukekwaho gutunganya no kohereza imizigo y’iryo tsinda mu Bwongereza, mu bindi bihugu by’Uburayi no muri Aziya. NDLEA ivuga ko yahembwaga amafaranga mu ntoki.
Michael na we akekwaho kuba yari umuhuzabikorwa w’uru rusobe muri Nigeria. Yari asanzwe yigaragaza nk’umucuruzi wa zahabu, imitako n’ibindi bicuruzwa bihenze, akanasangiza abamukurikira ubuzima bw’akataraboneka. Abashinzwe iperereza bavuga ko iyo shusho yamufashaga guhisha ibikorwa byo kwinjiza kokayine ivuye muri Amerika y’Epfo, ikanyuzwa muri Nigeria mbere yo koherezwa ku yindi migabane.
NDLEA yatangaje ko igihe yafatwaga yari afite amayero 7,750, amapawundi 2,800 n’amanaira 100,000, hamwe n’imitako ihenze. Isaka ryakorewe mu nzu ye i Banana Island, agace gakize cyane ko muri Lagos, ryanatumye hafatwa imodoka zihenze, ariko ikigo nticyatangaje umubare wa zo.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko iri tsinda ryakoreshaga imyirondoro mpimbano kugira ngo rihishe bene imizigo, rikanifashisha abantu banyuzaga amafaranga abarirwa muri za miliyari ku makonti atandukanye. NDLEA yongeyeho ko bamwe mu bo iri tsinda ryakoranaga na bo mu Bwongereza bamaze gufatwa n’inzego z’icyo gihugu.
Marwa yavuze ko abacuruza ibiyobyabwenge batangiye kwitabaza cyane ibigo bitwara imizigo, nyuma y’uko igenzura rikajijwe ku byambu no ku bibuga by’indege. Yashimangiye ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane abandi bose bashobora kuba baragize uruhare muri urwo rusobe.
Kugeza ubu, Michael ntaratangaza icyo avuga ku byo akekwaho kandi amakuru yashyizwe ahagaragara na NDLEA ntiyerekana ko yamaze kugezwa imbere y’urukiko. Bityo, aracyafatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubifitiye ububasha rwamuhamya icyaha.

Ibitekerezo