Gatsibo: Urupfu rw’umubyeyi n’uwo atwite rwateje imvururu

Umugore wari utwite hamwe n’umwana yari atwite bitabye Imana bari mu Bitaro by’Akarere bya Ngarama biherereye mu Karere ka Gatsibo, ibintu byateje impaka hagati y’umuryango we n’ubuyobozi bw’ibi bitaro.

Abagize umuryango w’uyu mugore bavuga ko urupfu rwe rwatewe n’uburangare bw’abaganga bamwitagaho, bakemeza ko hari ibikorwa byagombaga gukorwa mu buryo bwihuse kugira ngo ubuzima bwe n’ubw’umwana yari atwite bukizwe.

Gusa ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ngarama bwahakanye ibyo birego, buvuga ko nta burangare bwabaye mu buvuzi yahawe nk’uko byatangajwe na TV1.

Ubuyobozi bukomeza bugaragaza ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu mugore ashobora kuba yahitanywe n’ingaruka z’uburwayi bw’iryinyo yari amaranye igihe.

Uru rupfu rwakanguye benshi mu baturage, bamwe basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyaruteye, mu gihe abandi bifuza ko habaho ibisobanuro birambuye ku buvuzi uyu mugore yahawe mbere yo kwitaba Imana.

Kugeza ubu, impamvu nyakuri y’urupfu rwe n’urw’umwana yari atwite iracyategerejweho ibisobanuro birambuye bivuye mu nzego zibishinzwe

Ku rwinjiriro rw’Ibitaro bya Ngarama (Ifoto: Facebook/TV1)

Ibitekerezo