Netanyahu agiye kurega Haaretz ku makuru y’umuburo wa Hamas

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yategetse abanyamategeko be gutegura ikirego cy’isebanya aregamo ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel, nyuma y’uko gitangaje ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, yaba yaramuburiye ko Hamas yateguraga igitero gikomeye mbere y’itariki ya 7 Ukwakira 2023.

Amakuru yatangajwe na Haaretz ku wa 8 Nzeri 2026, ashingiye ku iperereza ryakozwe n’abanyamakuru Shlomi Eldar na Ruth Yuval mu gitabo cya bo Hostages: 843 Days of Abandonment. Avuga ko Mohamed bin Zayed yaba yaragiranye ikiganiro kuri telefone na Netanyahu mu mpera za Nzeri 2023, iminsi igera ku 10 mbere y’igitero cya Hamas.

Iryo perereza rivuga ko icyo kiganiro cyamaze iminota igera kuri 45, Perezida wa UAE akaburira Netanyahu ko Yahya Sinwar, wari umuyobozi wa Hamas muri Gaza, yateguraga igikorwa gikomeye cyashoboraga guteza imivu y’amaraso no guhungabanya umutekano wo mu karere.

Haaretz ivuga ko ayo makuru yari afite inkomoko ku butumwa Sinwar yaba yaranyujije ku bahuza, avuga ko Hamas yateguraga igikorwa gikomeye cyari gutungura Israel. Ikinyamakuru kivuga ko amakuru ajyanye n’iyo gahunda yanagejejwe ku rwego rushinzwe umutekano w’imbere muri Israel, Shin Bet.

Netanyahu yahakanye yivuye inyuma ayo makuru, avuga ko nta kiganiro yagiranye na Mohamed bin Zayed kuva mu ntangiriro za Nzeri kugeza ku wa 7 Ukwakira 2023. Ibiro bye bivuga ko Inama y’Igihugu ishinzwe Umutekano n’ibiro by’Umunyamabanga we wa Gisirikare byasuzumye inyandiko z’ibiganiro bye byo muri icyo gihe, ntibibone icyo kiganiro kivugwa.

Netanyahu yavuze ko inkuru ya Haaretz ari ibinyoma bifite intego za politiki, ahita ategeka abanyamategeko be gutegura ikirego cy’isebanya kiregwamo icyo kinyamakuru, Eldar n’abandi bashobora kuba baragize uruhare mu gutangaza ayo makuru.

Ku ruhande rwa UAE, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yanze kwemeza cyangwa guhakana iby’icyo kiganiro, ivuga ko ubusanzwe idatanga ibisobanuro ku makuru yo mu bitangazamakuru cyangwa ku biganiro bivugwa ko byabaye hagati y’abayobozi.

Haaretz na yo yanze kwisubiraho. Yatangaje ko ihagaze ku byo yatangaje kandi ko yiteguye kubisobanura imbere y’urukiko mu gihe ikirego cyaba gitanzwe.

Iki kibazo kije mu gihe Israel yitegura amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku wa 27 Ukwakira 2026. Netanyahu arashaka kongera kuyobora igihugu, mu gihe ikibazo cy’uburyo ubutegetsi bwe bwitwaye mbere no nyuma y’igitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira 2023 gikomeje kuba kimwe mu ngingo zikomeye za politiki.

Igitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira 2023 cyahitanye abantu bagera ku 1,200 muri Israel, abandi 251 bajyanwa bunyago muri Gaza. Cyakurikiwe n’intambara ikomeye muri Gaza, ari na yo yakomeje kuba imwe mu ngingo ziremereye mu mpaka za politiki n’umutekano muri Israel.

Netanyahu agiye kurega ikinyamakuru cyatangaje amakuru adashaka. Ifoto: interineti

Ibitekerezo