Gen. Muhoozi Kainerugaba agiye gusura u Rwanda

Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), yatangaje ko mu minsi ya vuba azasura u Rwanda binyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ubu butumwa buje bukurikira amatangazo atandukanye yagiye atanga yerekana ubushake bwo gukomeza ruzinduko rwe mu Rwanda hagamijwe gushimangira umubano mwiza.

Gen. Muhoozi abinyujije kuri X yemeje ko agiye kugaruka i Kigali mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubucuti n’ubufatanye hagati ya Uganda n’u Rwanda. Amakuru y’uru ruzinduko yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Gen Muhoozi afatwa nk’inkingi ikomeye mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi nyuma y’igihe cyari gishize urimo agatotsi n’ifungwa ry’imipaka.

Yagiye asura u Rwanda kenshi aho yakirwaga na Perezida Paul Kagame.

Urugero rwa hafi ni uruzinduko rwo muri Werurwe 2025 ubwo yasuraga Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda i Nyakinama, ndetse n’aho yaje kwitabira imihango y’irahira rya Perezida Kagame mu mwaka wa 2024.

Uru ruzinduko rushya ruritezwa gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare, umutekano, n’imibanire myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Ibitekerezo