Muhoozi yongeye gushima Tshisekedi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, nyuma yo gukuraho Guverineri w’Intara ya Ituri yari amaze igihe anengwa n’abaturage.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, Muhoozi yavuze ko ashimira Perezida Tshisekedi kuba yarumvise ibibazo n’ibyifuzo by’abaturage ba Ituri, agafata icyemezo cyo gukuraho uwo muyobozi. Yavuze kandi ko yishimira urukundo n’ubufatanye bikomeje kuranga abaturage ba Uganda na RDC, avuga ko byubakiwe ku buyobozi bwa Perezida Yoweri Museveni na Perezida Tshisekedi.

Yibukije ko ibihugu byombi byakoranye bya hafi mu guhangana n’icyorezo cya Ebola cyigeze kwibasira akarere, ndetse ko hari abasirikare n’abakozi batandukanye bahasize ubuzima muri urwo rugamba. Muhoozi yavuze ko ibyo byamweretse agaciro k’umubano hagati y’ibihugu byombi, ashimangira ko atazongera gusuzugura RDC.

Uyu musirikare mukuru yavuze kandi ko atakiri mu bitekerezo byo gufata Umujyi wa Kisangani nk’uko yigeze kubitangaza mu bihe byashize, ahubwo ko intego ye nyamukuru ari ugutsinsura umutwe w’iterabwoba wa ADF ukomeje guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC no mu bice bimwe bya Uganda.

Muhoozi yanavuze ko nubwo kuri ubu ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda gusa, yizera ko umunsi umwe azaba Perezida w’iki gihugu. Yongeyeho ko igihe ibyo byaba bibaye, azahamagara “se wa bo” Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ndetse na “mukuru we” Perezida Félix Tshisekedi kugira ngo bafatanyirize hamwe gukemura ibibazo bikigaragara mu karere.

Aya magambo aje mu gihe Uganda na RDC bikomeje ibikorwa bya gisirikare bihuriweho byo kurwanya ADF binyuze mu gikorwa kizwi nka Operation Shujaa, cyatangiye mu 2021. Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bumaze gutanga umusaruro mu guca intege uyu mutwe, nubwo ugikora ibitero mu bice bimwe byo mu burasirazuba bwa Congo. Muhoozi akunze gutangaza ko amahoro n’umutekano w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ari byo ashyira imbere mu butumwa bwe bwo kuri X.

Muhoozi na Tshisekedi (Ifoto: Interineti)

Ibitekerezo