Gloria Bugie yahishuye ikizatuma ashaka umugabo
Umuhanzikazi Gloria Bugie yatangaje ko gahunda yo gushaka umugabo itari mu byo yibanzeho muri iki gihe, kuko ashaka kubanza kugera ku nzozi ze zo kwegukana igihembo cya Grammy Award.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo mu gihugu cya Uganda, Gloria Bugie yavuze ko akiri muto kandi ko ubu ahugiye cyane mu kubaka izina rye mu muziki.
Yagize ati: “Nzashaka umugabo maze gutwara Grammy. Ubu ndacyari muto kandi ndi gushyira imbaraga mu muziki. Icyo nshyize imbere ni ukugera ku bikorwa bikomeye muri uru ruganda mbere yo gutekereza ku rushako.”
Uyu muhanzikazi yavuze kandi ko intego ye nyamukuru ari ukuzamura umuziki we ku rwego mpuzamahanga no gukora ibishoboka byose kugira ngo azegukane kimwe mu bihembo bikomeye cyane mu muziki ku Isi.
Amagambo ya Gloria Bugie agaragaza umuhate afite wo gushyira imbere inzozi n’iterambere rye mu muziki mbere yo gutekereza ku buzima bwo gushaka.

