Kuki Kenya yafatiriye amamiliyoni ya sosiyete yo mu Burundi?

Amadolari y’Amerika 274,000 (asaga miliyoni 370 z’Amafaranga y’u Rwanda) akomeje gufatirwa kuri konti z’ishami rya sosiyete yanditswe mu Burundi nyuma y’icyemezo gishya cyafashwe n’urukiko rwo muri Kenya, mu gihe hakomeje gukorwa iperereza rigamije kumenya niba ayo mafaranga yarabonetse mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa se niba ashobora kuba afitanye isano n’ibyaha by’iyezandonke.

Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ubujurire cyavuguruje icyari cyafashwe mbere n’Urukiko Rukuru, rwari rwemeje ko nta bimenyetso bihagije byari byatanzwe byerekana ko ayo mafaranga akomoka mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Icyemezo gishya gisaba ko ayo mafaranga akomeza gufatirwa mu gihe cy’iminsi 60, kugira ngo inzego zibishinzwe zirangize iperereza ndetse urubanza ruburanishwe rushingiye ku bimenyetso bifatika.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko zashyikirijwe inkiko zo muri Kenya, sosiyete bireba ni EIS Company SPRL Burundi, yanditswe mu Burundi ku wa 17 Werurwe 2011.

Ni sosiyete ikora ibikorwa by’ubwubatsi birimo kubaka imihanda, ibiraro, inyubako za Leta n’iz’abikorera, ndetse n’ibindi bikorwa remezo.

Mu myaka ishize, iyi sosiyete yagiye yitabira amasoko atandukanye mu karere k’Ibiyaga Bigari, harimo no mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inkomoko y’uru rubanza ni amakuru yatanzwe n’urwego rushinzwe gukurikirana amafaranga akekwaho kuba afite inkomoko itemewe.

Mu kwezi kwa Werurwe 2024, uru rwego rwavuze ko rwabonye amakuru agaragaza ko amafaranga agera ku 350,000 by’Amadolari yinjiye kuri konti za EIS Company muri Kenya, nyuma y’igihe gito agahita akurwa kuri izo konti akoherezwa ahandi henshi.

Uko kwimura amafaranga mu buryo bwihuse byatumye inzego zibifata nk’igikorwa gishobora kuba gifitanye isano n’iyezandonke cyangwa guhisha inkomoko nyayo y’amafaranga.

Byatumye zisaba urukiko gutegeka ko ayo mafaranga afatirwa by’agateganyo kugeza igihe iperereza rizaba rirangiye.

Mu kwisobanura imbere y’urukiko, uhagarariye EIS Company muri Kenya yavuze ko ayo mafaranga atari ayakomotse mu byaha, ahubwo yari agamije gukoresha mu mushinga munini wo kubaka inyubako z’ibiro ku mupaka uhuza u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mushinga uherereye ku mupaka wa Gatumba-Kavimvira, umwe mu mipaka ikoreshwa cyane mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Nk’uko sosiyete yabisobanuye, yatsindiye iri soko ryatewe inkunga na Banki y’Isi, rifite agaciro karenga miliyoni eshanu z’Amadolari y’Amerika.

Nyuma yo gutsindira isoko, ngo Banki y’Isi yahise iyishyura amafaranga angana na 20% by’agaciro k’umushinga, ni ukuvuga asaga miliyoni imwe y’Amadolari, kugira ngo itangire ibikorwa.

Uhagarariye iyi sosiyete yavuze ko yafunguye konti muri Kenya kubera korohereza ubwishyu mpuzamahanga.

Yasobanuye ko banki yakoresheje muri Kenya yari ifitanye imikoranire n’iyo yari isanzwe ikoreramo mu Burundi, bityo bikoroha kohereza amafaranga ku masosiyete yo hanze no kugura ibikoresho by’ubwubatsi.

Yongeyeho ko byinshi mu bikoresho byari bikenewe byagurwaga i Dubai no mu bindi bihugu, kandi ko kubyishyura hifashishijwe banki zo muri Kenya byari kwihuta kurusha kubikora hifashishijwe konti zo mu Burundi.

Mu rwego rwo kwerekana ko ibyo avuga bifite ishingiro, yashyikirije urukiko inyemezabwishyu, amasezerano y’ubucuruzi n’inyandiko zerekana ko amafaranga yakoreshejwe mu kugura ibikoresho byubwubatsi.

Muri Kamena 2025, Urukiko Rukuru rwo muri Kenya rwanzuye ko urega atatanze ibimenyetso bihagije byemeza ko ayo mafaranga akomoka mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Urukiko rwavuze ko amakenga yonyine adahagije kugira ngo umutungo w’umuntu ufatirwe igihe kirekire.

Hashingiwe kuri icyo cyemezo, rwatesheje agaciro icyifuzo cyo gukomeza gufatira ayo mafaranga.

Perezida wa Kenya, William Ruto (ibumoso) na Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste (iburyo) ubwo bari mu Burundi ku wa 31 Ukwakira 2024 igihe Ruto yagirwaga umuyobozi wungirije wa COMESA. (Ifoto: Eastleigh Voice)

Icyakora, urwego rwari rwareze ntirwanyuzwe n’icyo cyemezo maze rujuririra Urukiko rw’Ubujurire.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, uru rukiko rwemeje ko hari impamvu zihagije zituma amafaranga akomeza gufatirwa kugeza igihe iperereza rizaba rirangiye.

Abacamanza bavuze ko mu manza zirebana n’iyezandonke, ari ingenzi kubanza kurinda umutungo ukekwaho kuba warabonetse mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo utazimira cyangwa ngo woherezwe ahandi mbere y’uko urubanza rusozwa.

Bityo, amafaranga yose akomeje gufungirwa kuri konti, kandi nta wemerewe kuyabikuza, kuyohereza cyangwa kuyakoresha mu bundi buryo kugeza igihe urukiko ruzafatira umwanzuro wa nyuma.

Icyo amategeko ya Kenya ateganya

Kenya iri mu bihugu byo muri Afurika byashyize imbaraga mu kurwanya iyezandonke no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Igihugu gifite amategeko aha ububasha inzego z’iperereza n’inkiko bwo gufatira by’agateganyo amafaranga cyangwa indi mitungo bikekwa ko bifitanye isano n’ibyaha, mu gihe hagikorwa iperereza.

Ariko kandi, ayo mategeko asaba ko uwafatiwe umutungo ahabwa uburenganzira bwo kwisobanura no gutanga ibimenyetso byerekana inkomoko ya wo.

Iyezandonke ni iki?

Iyezandonke ni uburyo bwo guhisha inkomoko y’amafaranga cyangwa indi mitungo yakomotse mu byaha, kugira ngo bigaragare nk’aho byabonetse mu buryo bwemewe.

Akenshi bikorwa binyuze mu kohereza amafaranga hagati ya konti nyinshi, kuyanyuza mu bihugu bitandukanye cyangwa kuyashora mu bucuruzi n’imitungo itimukanwa.

Kubera ko ubu buryo bushobora gufasha abacuruza ibiyobyabwenge, abakira n’abatanga ruswa, abanyereza umutungo wa Leta cyangwa imitwe y’iterabwoba guhisha inkomoko y’umutungo, ibihugu byinshi byashyizeho amategeko akomeye yo kubikumira.

Impamvu uru rubanza rukurikiwe cyane

Abasesenguzi bavuga ko uru rubanza rukomeje gukurikiranwa cyane muri Kenya no mu karere kubera ko rugaragaza uburyo ibihugu birushaho gukaza ingamba zo gukurikirana amafaranga yambuka imipaka.

Rugaragaza kandi ko n’amasosiyete akora imishinga minini agomba kubasha gusobanura neza inkomoko y’amafaranga yinjiza n’uko ayakoresha.

Mu gihe EIS Company ikomeje gushimangira ko amafaranga ya yo akomoka ku masezerano yemewe n’amategeko kandi ifite inyandiko zibigaragaza, inzego za Kenya zo zivuga ko iperereza rigomba kubanza kurangira mbere y’uko ayo mafaranga arekurwa.

Urukiko rwategetse ko iperereza n’iburanisha byihutishwa, kugira ngo mu gihe kitarenze amezi abiri habe hafashwe umwanzuro ushingiye ku bimenyetso byose bizaba byatanzwe n’impande zombi.

Icyemezo cya nyuma kizagena niba ayo mafaranga azasubizwa nyirayo cyangwa niba azafatirwa burundu igihe byaba bigaragaye ko afitanye isano n’ibyaha by’iyezandonke cyangwa ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Kenya yafatiriye amamiliyoni ya sosiyete yo mu Burundi (Ifoto yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano : Kigali24)

Ibitekerezo