Mu minsi mike ishize, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gukwirakwira amakuru avuga ko Guverinoma ya Spain yemereye abaturage b’u Rwanda n’ibindi bihugu umunani byo muri Afurika kujya muri icyo gihugu no mu bindi bihugu bigize Umuryango wa Schengen batabanje gusaba visa, igihe bashaka kuhamara iminsi 90.
Aya makuru yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo Facebook, X (yahoze ari Twitter), Instagram na TikTok, ndetse anasangizwa ku mbuga zimwe z’amakuru zo muri Afurika, bituma abantu benshi bibaza niba koko Abanyarwanda batagisabwa visa ya Schengen igihe bagiye muri Spain.
Nyamara, nyuma yo gusuzuma amakuru aturuka ku nzego zibifitiye ububasha, bigaragara ko hari ibice by’aya makuru bitarasobanuka neza, bityo abantu bakaba bakwiye kwitwararika mbere yo gufata imyanzuro ishingiye ku byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga.
Inkuru zagiye zigaragara ku mbuga zitandukanye zavugaga ko kuva mu mwaka wa 2026 abaturage b’u Rwanda, Botswana, Namibia, Eswatini, Lesotho, Mauritius, Seychelles na Cabo Verde bazemererwa kujya muri Spain no mu bindi bihugu bigize Schengen badasabye visa, bakamarayo iminsi itarenze 90.
Aya makuru yahise akurura impaka nyinshi, cyane cyane kubera ko u Rwanda rwari rusanzwe ruri mu bihugu abaturage babanza gusaba visa mbere yo kujya mu bihugu bya Schengen.
Ese Spain ishobora kwifatira icyemezo yonyine?
Abasesenguzi mu by’amategeko agenga ingendo mpuzamahanga bagaragaza ko hari impamvu zituma aya makuru agomba gufatanwa ubushishozi.
Spain ni kimwe mu bihugu 29 bigize Schengen, aho politiki ijyanye na visa z’ingendo z’igihe gito ihuzwa hagati y’ibihugu byose bigize uwo muryango. Ibyo bisobanura ko igihugu kimwe kidashobora kwigenga kikavanaho visa ku baturage b’igihugu runaka mu gihe andi mabwiriza ya Schengen atarahinduwe.
Impinduka nk’iyo zisanzwe zemezwa n’inzego z’Ubumwe bw’Uburayi nyuma y’inzira ndende zirimo isesengura ry’umutekano, ubufatanye mu by’abinjira n’abasohoka, umubano wa dipolomasi ndetse no gusuzuma ihame ryo gusubizanya amahirwe hagati y’ibihugu.
Ni yo mpamvu abahanga bavuga ko iyo habaye impinduka nk’izi, zisanzwe zitangazwa ku mugaragaro n’inzego z’Ubumwe bw’Uburayi ndetse zikandikwa mu Igazeti ya Leta y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mbere y’uko zitangira kubahirizwa.
Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye cyangwa inyandiko yemewe yasohowe na Guverinoma ya Spain cyangwa n’inzego z’Ubumwe bw’u Burayi isobanura igihe Abanyarwanda bazatangira kujya muri Spain badafite visa ya Schengen cyangwa uburyo ayo mabwiriza azashyirwa mu bikorwa.
Ibi ni byo bituma hakomeza kubaho urujijo, kuko n’ubwo hari ibitangazamakuru byatangaje ayo makuru, inzego zemewe zitarashyira ahagaragara amabwiriza asobanutse agaragaza itariki azatangiriraho cyangwa ibisabwa ku bagenzi bazabyungukiramo.
Kuki hakomeje kubaho urujijo?
Kimwe mu bituma abantu benshi bayoberwa ni uko hari imbuga zimwe zikomeje kwerekana ko abaturage b’u Rwanda bagisabwa visa ya Schengen mbere yo kujya muri Spain, mu gihe izindi zitangaza ko ibyo byahindutse.
Hari kandi abantu benshi bitiranya gahunda zitandukanye zerekeye koroshya ingendo mu Burayi.
Urugero ni gahunda ya ETIAS, gahunda y’ubumwe bw’Uburayi izajya isaba abaturage b’ibihugu bisanzwe bidasaba visa kubona uburenganzira bwo gukora urugendo mbere yo kwinjira muri Schengen. Ariko ETIAS ntireba ibihugu bisanzwe bisabwa visa, kandi kugeza ubu iyo gahunda ubwa yo ntiratangira gukurikizwa.
Ibi bisobanura ko n’iyo igihugu cyakwemererwa kujya muri Schengen nta visa, abaturage ba cyo bazasabwa kubanza kubona uburenganzira bwa ETIAS igihe iyo gahunda izaba yatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Umubano hagati y’u Rwanda na Spain
Mu myaka ishize, umubano hagati y’u Rwanda na Spain wakomeje gutera imbere mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo n’ubufatanye mu rwego rwa dipolomasi.
U Rwanda kandi rwakomeje gushyira imbere politiki yorohereza abanyamahanga kurusura. Kuva mu mwaka wa 2018, abaturage b’ibihugu byose bashobora kubona visa bageze ku mipaka y’u Rwanda, mu gihe abaturage b’ibihugu byo muri Afurika, ibigize UMuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) na n’Ibigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (La Francophonie) badasabwa amafaranga ya visa y’iminsi 30.
Abasesenguzi bavuga ko koroshya ingendo hagati y’ibihugu akenshi bishingira ku ihame ryo gusubizanya amahirwe, bityo kuba u Rwanda rwaroroheje uburyo abanyamahanga barwinjiramo bishobora kugira uruhare mu biganiro byo koroshya ingendo n’ibindi bihugu, nubwo ibyo bidahita bivuga ko visa ihita ikurwaho.
Ni iki Abanyarwanda bakwiye gukora muri iki gihe?
Mu gihe hagitegerejwe ibisobanuro birambuye biturutse ku nzego zibifitiye ububasha, abantu bateganya kujya muri Spain basabwa kwitwararika.
Ntibakwiye kugura amatike cyangwa gutegura ingendo bashingiye gusa ku makuru bakuye ku mbuga nkoranyambaga.
Ni byiza kubanza kugenzura ibisabwa binyuze ku rubuga rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Spain, ku rubuga rw’Ubumwe bw’Uburayi cyangwa kuri ambasade ibishinzwe, kugira ngo birinde guhura n’ibibazo bageze ku rugendo.
Abateganya kujya muri Spain mu gihe cya vuba bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza asanzwe yo gusaba visa ya Schengen kugeza igihe hazasohokera itangazo ryemewe rihindura ayo mabwiriza.

Ibitekerezo