Huye: Inyamaswa za jujubije abaturage

Abaturage batuye hafi y’ishyamba rya Arboretum ryo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, baravuga ko bahangayikishijwe n’inyamaswa zirimo inkende n’ihene z’agasozi, zibangiriza imyaka bagahinga ntibasarure.

Aba baturage bavuga ko iki ari ikibazo kimaze kubagiraho ingaruka zikomeye, kuko inkende n’izindi nyamaswa zo muri iri shyamba zijya mu mirima yabo zikarya imyaka yabo iyo zitariye zikayangiza ku buryo bamwe batangiye no gutinya guhinga bimwe mu bihingwa.

Mu bihingwa bavuga ko byibasirwa cyane harimo ibigori, ibishyimbo, soya, imyumbati,ibijumban’ibitoki, ndetse abaturage bavuga ko hari ubwo inyamaswa ziza mu mirima zikangiza imyaka hafi ya yose.

N.KAMANZI Seveline, utuye mu Kagari ka Butare, Umudugudu wa Busenyi, avuga ko iki kibazo kibaremereye kuko bahinga ariko bakabura umusaruro.

“Turahinga inkende zikatwonera. Hari n’ihene z’agasozi ziraza zikatwonera, ugasanga umurima ubereye aho zonnye zarangije. Dutinya guhinga soya kuko ntituzisarura.”

Avuga ko ibi bituma imiryango yabo ihorana ikibazo cy’ibiribwa, nyamara baba barahinze bizeye gusarura bakihaza mu biribwa.

Abana babura amafaranga y’ishuri.

NTAKIRUTIMANA Annosiatha, na we utuye muri aka gace, avuga ko iki kibazo kimaze kurenga kuba igiteza inzara mu ngo gusa, kuko ngo kigira n’ingaruka ku mibereho y’imiryango yabo.

Ati:“Usanga dufite inzara mu rugo ndetse abana bakabura amafaranga y’ishuri bitewe n’uko ibihingwa twari gukuramo amafaranga inyamaswa ziba zabyiririye. Duhinga ibitoki zikarya, imyaka yose zirona ntacyo zisize; imyumbati, ibijumba, soya n’ibindi byose ziririra.”

Uyu muturage avuga ko izi nyamaswa zitagarukira ku bwoko bumwe bw’imyaka, ahubwo ngoiyo zigeze mu murima ntacyo zisiga.

Avuga ko ibi bitabateza inzara gusa, ahubwo binabangamira gahunda zabo zo kwiteza imbere, kuko umusaruro w’ubuhinzi ari wo bamwe bakuramo amafaranga yo kwishyurira abana amashuri no gukemura ibindi bibazo by’imiryango.

Abaturage basaba ko iki ikibazo cyashakirwa umuti

Aba baturage bavuga ko bakeneye ubufasha bw’inzego bireba kugira ngo hashakwe uburyo bwo kubarinda kwangirizwa imyaka n’inyamaswa zo muri iri shyamba.

Inkende zo muri Arboretum, ifoto: kigali24

Bavuga ko gukomeza guhinga imyaka ikaribwa mbere y’uko isarurwa bibatera igihombo, bigatuma bamwe batangira gucika intege zo gukora ibikorwa by’ubuhinzi.

Ku rundi ruhande, Mucyo Selge, impuguke mu kubungabunga ibidukikije, avuga ko hari inzira umuturage ashobora kunyuramo igihe inyamaswa zangije imyaka ye, kugira ngo asabe indishyi nk’uko amategeko abiteganya.

Asobanura ko umuturage agomba gutanga ibaruwa isaba indishyi, igakurikirwa na raporo y’inzego zibishinzwe igaragaza ibyangiritse. Iyo raporo igomba kugaragaramo abayobozi b’umudugudu, akagari n’umurenge, ndetse n’abandi bakozi b’inzego bireba, hakagaragazwa neza ibyangiritse.

Mucyo avuga kandi ko hakenerwa ibimenyetso bigaragaza ibyangiritse, birimo amafoto, ndetse n’ibyangombwa bishobora kwerekana ko ibwangijwe ari iby’uwo muturage.

Intego si indishyi gusa, ahubwo ni ugukumura

Mucyo avuga ko hari n’ingamba ziri gushakishwa kugira ngo ikibazo cy’inyamaswa zangiza imyaka gikemuke mu buryo burambye.

Yagize ati:“Itegeko bari kurihindura kugira ngo hongerwe urutonde n’izo nyamaswa zishyirwemo. Inkende ni zo zikunze kugarukwaho cyane, ariko umushinga urahari. Numara gusohoka mu igazeti hazarebwa uburyo iki kibazo gikemuka. Ikigamijwe cyane si ugutanga indishyi ahubwo ni ugukumira ko zijya mu baturage.”

Ibi bivuze ko, mu gihe hakomeje kunozwa uburyo bwo gucunga inyamaswa no gukumira ko zigera mu baturage, hari icyizere ko ikibazo cyo kwangiza imyaka gishobora kugabanyuka.

Ibyanya by’inyamaswa n’ahandi hagenewe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ni bimwe mu bigira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo, bukinjiriza igihugu amadovize kandi bugatanga imirimo n’amahirwe y’ubukungu.

Ariko abaturage batuye hafi yabyo bavuga ko kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije birambe, hakenewe n’uburyo bufatika bwo gukumira inyamaswa zitoroka.

kamunuza y’urwanda ishami rya huye, ifoto:kigali24

Ibitekerezo