AmakuruPolitiki

Ibibazo bikomeje gukaza umurego; Iran yitabaje Uburusiya

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yageze mu Mujyi wa St. Petersburg mu Burusiya kuri uyu wa Mbere, aho ateganyijwe kugirana ibiganiro na Perezida Vladimir Putin, mu rwego rwo gushaka uko Uburusiya bwafasha Iran mu bibazo iri guhura na byo.

Mbere yo kugera mu Burusiya, Araqchi yari yabanje kugirira ingendo muri Pakistan na Oman, ibihugu bifite uruhare mu guhuza impande zitavuga rumwe, zirimo Iran n’Amerika.

Hagati aho, kuri uyu wa Mbere ibiciro by’ibitoro byongeye kuzamuka, nyuma y’uko ibiganiro byari hagati y’Amerika na Iran bipfiriye ubusa mu mpera z’icyumweru gishize. Ibi byatumye ibikorwa byo gutwara amato bikomeza guhagarara mu gace k’Ikigobe cy’Abarabu.

Kuri uyu wa Mbere kandi, Perezida Donald Trump yatangaje kuri Fox News ko icyifuzo cy’Amerika kuri Iran cyoroshye, avuga ko igihugu cya Iran kidakwiye kugira intwaro kirimbuzi, kandi ko kutabyemera bituma ibiganiro bidashoboka.

Yongeyeho ko niba Iran ishaka ibiganiro, ishobora kwegera Amerika mu buryo bworoshye, kuko hari inzira zo kuvugana zihari kandi zizewe.

Ku ruhande rwa Iran, yo ikomeje gutsimbarara ku burenganzira bwa yo bwo gutunganya uranium ku mpamvu z’iterambere, ishimangira ko bitagamije gukora intwaro kirimbuzi, nubwo ibi bihugu by’iburengerazuba bikomeza kubishidikanyaho.

Ikindi kitumvikanywaho hagati y’ibi bihugu ni imikoreshereze y’umuhora wa Hormuz, ufite akamaro kanini mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku isi.

Ambasaderi wa Iran mu Burusiya, Kazem Jalali, yatangaje ku rubuga X ko Araqchi ahura na Putin mu rwego rwo kurengera inyungu za Iran muri iki gihe ivuga ko ihura n’igitutu giturutse hanze.

Minisitiri Araqchi yakiriwe na bamwe mu bategetsi b’Uburusiya (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *