Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko Koreya ya Ruguru ishobora kohereza mu Burusiya abasirikare bari hagati ya 30,000 na 50,000, kugira ngo bifatanye n’ingabo z’icyo gihugu mu ntambara kimazemo igihe na Ukraine.
Mu butumwa Zelenskiy yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku wa Gatandatu w’icyumweru gishije, yavuze ko hafashwe icyemezo cyo kohereza abo basirikare ku butaka bw’Uburusiya. Iyi mibare iruta cyane iyo yari yatangaje muri Nyakanga, ubwo yavugaga ko Pyongyang ishobora kohereza abasirikare bagera ku 30,000.
Nubwo Zelenskiy atagaragaje inkomoko y’aya makuru, yavuze ko inzego za Ukraine zabonye bimwe mu bisigazwa bya misile zakozwe na Koreya ya Ruguru ku butaka bw’igihugu cye. Icyakora, ntiyatangaje uturere izo misile zabonetsemo.
Yavuze ko gukomeza kwifatanya n’Uburusiya mu ntambara bizafasha Koreya ya Ruguru kongera ubumenyi mu bijyanye n’imirwano ikoresha ikoranabuhanga rigezweho. Yanavuze ko Pyongyang ishobora guhabwa n’Uburusiya ubundi buhanga bugezweho n’ibikoresho bitandukanye bya gisirikare.
Zelenskiy yagize ati: “Biragaragara ko Koreya ya Ruguru izakomeza kunguka ubunararibonye mu ntambara zo muri iki gihe, ndetse ihabwe uburyo bwo kugera ku ikoranabuhanga rigezweho no ku bikoresho bya gisirikare bitandukanye bituruka mu Burusiya.”
Perezida Zelenskiy yasabye Koreya y’Epfo gufasha Ukraine, cyane cyane mu kuyongerera ubushobozi bwo guhangana n’ibitero byo mu kirere. Ukraine imaze igihe ivuga ko ikeneye ibikoresho byinshi birasa kandi bigasenya misile n’indege zitagira abapilote mbere y’uko bigera ku ntego za byo.
Yavuze ko Ukraine yifuza kugirana na Koreya y’Epfo ubufatanye mu gukora no gukoresha indege zitagira abapilote, zizwi nka drones, ndetse no mu zindi nzego z’ikoranabuhanga rya gisirikare.
Ati: “Twiteguye kugirana amasezerano ajyanye n’indege nto zitagira abapilote ndetse no mu zindi nzego.”
Yongeyeho ko abadipolomate ba Ukraine batangiye kuganira n’abategetsi b’i Seoul, kugira ngo barebe niba ubwo bufatanye bwashoboka.
Umubano wa gisirikare hagati y’u Burusiya na Koreya ya Ruguru warushijeho gukomera nyuma y’uruzinduko Perezida Vladimir Putin yagiriye i Pyongyang muri Kamena 2024. Muri urwo ruzinduko, Putin na Kim Jong Un bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya politiki, ikoranabuhanga n’umutekano.
Ayo masezerano ateganya ko igihugu kimwe gifasha ikindi mu gihe cyaba kigabweho igitero. Koreya ya Ruguru yavuze ko kohereza abasirikare bayo mu Burusiya biri mu rwego rwo kubahiriza iyo ngingo yo gutabarana.
Bivugwa ko kuva mu 2024, Koreya ya Ruguru imaze kohereza mu Burusiya abasirikare bagera ku 14,000. Benshi muri bo boherejwe mu karere ka Kursk, aho bafashije ingabo z’Uburusiya guhangana n’ibitero by’ingabo za Ukraine zari zinjiye muri ako gace.
Muri uku kwezi, umwe mu bakozi b’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare rwa Ukraine yabwiye Reuters ko itsinda ry’abasirikare ba Koreya ya Ruguru bashinzwe gukoresha misile ryari ryerekeje mu burengerazuba bw’Uburusiya.
Uwo mukozi yavuze ko iryo tsinda rishobora kuba rifite misile zigera ku 120 zishobora kuraswa ku ntera ndende, hamwe n’ibikoresho byo kuzirasisha. Ukraine ikeka ko izo misile zishobora kuzakoreshwa mu kugaba ibitero ku butaka bwayo.
Ukraine ikomeje kugira ikibazo gikomeye cy’ibikoresho bihagije byo gukumira ibitero byo mu kirere. Uburusiya bwakomeje gukoresha misile zirasa kure n’indege nyinshi zitagira abapilote mu kwibasira imijyi, ibikorwa remezo by’ingufu n’ibindi bice bitandukanye bya Ukraine.
Zimwe muri izo misile zigendera ku muvuduko mwinshi kandi zikarasirwa ahantu hatandukanye, bigatuma kuzikumira cyangwa kuzirasa zitaragera ku ntego biba bigoye. Ni yo mpamvu Kyiv ikomeje gusaba ibihugu biyishyigikiye kuyongerera ibikoresho byo kurinda ikirere.

Ibitekerezo