Ibiciro bya peteroli byongeye kuzamuka

Ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byazamutse mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere muri Aziya, nyuma y’uko Iran igabye ibitero bya misile kuri Israel ku nshuro ya mbere kuva hashyirwaho agahenge katari gakomeye kari kahujwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Mata uyu mwaka.

Peteroli ya Brent, ifatwa nk’igipimo ngenderwaho ku rwego rw’isi, yazamutseho 2,6%, igera ku madolari 95,50 y’Amerika kuri buri kagunguru. Naho peteroli icuruzwa muri Amerika yo yazamutseho 2,5%, igera ku madolari 92,75 kuri buri kagunguru.

Kuva agahenge kemeranyijweho muri Mata, ibiciro by’ingufu birimo peteroli na gaz byakomeje guhindagurika cyane, rimwe bikazamuka cyane ubundi bikamanuka.

Mu cyumweru gishize, ibiciro bya peteroli byakomeje kuguma hafi y’amadolari 95 kuri buri kagunguru, mu gihe abacuruzi n’abasesenguzi bageragezaga kumenya ingaruka z’igihe kirekire iyi ntambara ishobora kugira ku bucuruzi no ku itangwa ry’ingufu ku isi.

Iyi ntambara yongeye gufata indi ntera kuva ku wa 28 Gashyantare, ubwo Amerika na Israel batangizaga ibitero kuri Iran, ibintu bikomeje guteza impungenge ku masoko mpuzamahanga no ku bukungu bw’isi muri rusange.

Umuntu uri gutanga lisansi kuri sitasiyo (Ifoto: Interineti)

Ibitekerezo