Umukinnyi w’iteramakofe w’Umunyamerika Hannah Rapp, wari ufite imyaka 26 y’amavuko, yitabye Imana ku wa Gatandatu azize impanuka ikomeye yabereye muri Leta ya Texas, aho yagonzwe n’imodoka mu gihe yari ari gutwara igare.
Urupfu rwe rwateye agahinda gakomeye abakunzi b’uyu mukino no mu muryango mugari w’iteramakofe ku Isi, cyane cyane kuko rwabaye hashize igihe gito ahataniye igikombe cy’Isi cya WBC mu bagore mu cyiciro cya Featherweight.
Amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Sheriff byo mu Ntara ya Brazos agaragaza ko Rapp yari ari kugenda ku igare rye, imodoka imwe ikamunyuraho, ariko nyuma igahita ihagarara mu buryo butunguranye. Mu gihe yari agerageje kuyinyuraho, uwo wari uyitwaye yahise ayisubiza inyuma (reverse), iramugonga bikomeye.
Abashinzwe umutekano bahise batangira iperereza, maze umushoferi atabwa muri yombi ashinjwa icyaha cyo kwica umuntu bidaturutse ku bushak. Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye uwo mushoferi gukora icyo gikorwa.
Urupfu rwa Hannah Rapp rwabaye nyuma y’ukwezi kumwe gusa agaragaje ubuhanga bwe mu mukino ukomeye wahuje n’umukinnyi Tiara Brown bahatanira igikombe cya WBC cy’abagore mu cyiciro cya Featherweight. Uwo mukino wabereye mu Mujyi wa Orlando muri Leta ya Florida, aho Brown yegukanye intsinzi.
Nubwo yatsinzwe uwo mukino, Hannah Rapp yari amaze kwigarurira imitima ya benshi kubera ubwitange, imyitwarire myiza ndetse n’ubuhanga yagaragaje mu kibuga. Yari afite umwihariko wo kuba yaratsinze imikino umunani, atsindwa umwe gusa, mu gihe umwe warangiye banganyije, ibintu byamushyiraga mu bakinnyi bari bafite ejo hazaza heza muri Boxing.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Iteramakofi kubIsi (WBC), Mauricio Sulaiman, yavuze ko urupfu rwa Hannah Rapp ari igihombo gikomeye.
Yagize ati: “Hannah yari umukinnyi udasanzwe, ariko ikirenze ibyo yari umwe mu bagize umuryango wa WBC twakundaga kandi twubahaga cyane. Tuzahora tumwibuka kubera umutima mwiza n’ubwitange bwe”.
Tiara Brown, uheruka kumutsinda, na we yavuze amagambo akomeye amwibukaho, avuga ko Hannah Rapp yari umwe mu bakinnyi beza yigeze guhangana na bo.
Yagize ati: “Ni we mukinnyi twarwanye neza kurusha abandi bose nkiri umunyamwuga. Ikintu kitazava mu mutima wanjye ni uko mbere y’umukino yansabye umukono. Byarantangaje kuko twari tugiye guhangana nk’abarwana, ariko akomeza kugaragaza ubumuntu n’icyubahiro. Byari iby’agaciro gusangira na we urubuga rw’imikino”.
Hannah Rapp yavukiye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mbere yo kwinjira mu iteramakofe yari azwi mu marushanwa y’imikino ngororamubiri (athletics), aho yagaragaje impano idasanzwe mu gusiganwa.
Mu mwaka wa 2024 ni bwo yahindutse umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga. Icyakora, ntiyigeze areka akazi ke ka buri munsi, kuko yakoraga nk’umugenzuzi ushinzwe kugenzura ibijyanye n’umutekano wo kwirinda inkongi z’umuriro n’umutekano w’inyubako. Byatumaga afatwa nk’urugero rw’umuntu washoboye guhuza umwuga n’inzozi ze zo gukina Boxing.
Sosiyete Most Valuable Promotions (MVP) yamufashaga mu bikorwa by’iteramakofe yavuze ko urupfu rwe rusize icyuho gikomeye.
Yagize iti: “Hannah yasize amateka meza ku bantu bose bagize amahirwe yo kumumenya. Yari umukinnyi ufite impano idasanzwe, yubashywe cyane mu muryango wa Boxing kandi yari umuntu wicisha bugufi. Tuzakomeza guha agaciro umurage yasize no kuzirikana ibyo yakoze.”
Urupfu rwa Hannah Rapp rwongeye kwibutsa ububi bw’impanuka zo mu muhanda, cyane cyane izibasira abatwara amagare n’abanyamaguru. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, imibare y’inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko buri mwaka abantu ibihumbi bapfa bazize impanuka zibasira abatwara amagare, ibintu bituma hakomeza gusabwa ko hashyirwaho ibikorwa remezo bibarinda no gukaza amategeko ahana abatwara ibinyabiziga batubahiriza amategeko.
Abasesenguzi ba Boxing bavuga ko nubwo Hannah Rapp yari amaze igihe gito yinjiye mu mukino w’ababigize umwuga, yari amaze kwerekana ko ashobora kuzaba umwe mu bakinnyi bakomeye b’iki gihe. Urupfu rwe rutunguranye rwasize benshi bibaza aho yari kugera iyo aza gukomeza urugendo rwe muri Boxing.
Mu minsi iri imbere biteganyijwe ko umuryango we, inshuti, abafana ndetse n’imiryango y’iteramakofe bazamwibuka mu birori byo kumuha icyubahiro, mu gihe iperereza ku mpanuka yamuhitanye rikomeje.

Ibitekerezo