Abasirikare 16 b’Amerika baguye mu ntambara na Iran

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyatangaje ko ku wa Gatandatu abandi basirikare babiri b’Amerika bishwe mu bikorwa bifitanye isano n’intambara igihugu cya bo kirimo na Iran, bituma umubare w’abamaze kuhasiga ubuzima ugera kuri 16 kuva iyi ntambara yatangira.

Aya makuru yemejwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM), bwatangaje ko aba basirikare baguye muri Jordanie, igihugu gisanzwe gifatwa nk’umufatanyabikorwa w’Amerika mu rwego rw’umutekano.

Urupfu rwa bo rwongeye kugaragaza uburyo intambara z’iki gihe zifashisha ikoranabuhanga rigezweho zirushaho guteza ibyago, nubwo abasirikare baba batari ku rugamba rwo ku butaka. Ibitero by’indege zitagira abapilote (drones), misile z’ubwoko butandukanye ndetse n’indege z’intambara bishobora kugera ku birindiro bya gisirikare biri mu bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati, aho Amerika ifite ibigo byinshi bya gisirikare.

Perezida Donald Trump yakomeje gushimangira ko iyi ntambara ari ngombwa kugira ngo Iran idakomeza gahunda ya yo yo gukora intwaro kirimbuzi za nikleyeri, avuga ko ari ikibazo gikomeye gishobora guhungabanya umutekano w’akarere ndetse n’uw’isi muri rusange.

Icyakora, kugeza ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, Perezida Trump ntiyari yagira icyo atangaza ku rupfu rw’aba basirikare babiri, ahubwo White House yasohoye gusa itangazo rya CENTCOM ryemeza aya makuru.

Intambara yatangiye ihitana abasirikare benshi b’Amerika

Intambara hagati ya’Amerika na Iran yatangiye gukaza umurego nyuma y’uko ibiganiro by’amahoro n’ibya dipolomasi bisenyutse, impande zombi zitabashije kumvikana ku bibazo birebana na gahunda ya nikleyeri ya Iran ndetse n’ibihano mpuzamahanga byari byayifatiwe.

Nyuma gato y’uko iyi ntambara itangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, igitero cya drone cyagabwe na Iran ku cyambu cy’abasivili muri Kuwait cyahitanye abasirikare batandatu b’Amerika.

Abo basirikare bari bagize umutwe ushinzwe gutwara no gukwirakwiza ibikoresho bya gisirikare ukorera muri Leta ya Iowa. Bakoreraga mu nyubako yoroshye yubatswe mu buryo bwa kontineri, idafite uburyo buhagije bwo kwirinda ibitero byo mu kirere.

Nyuma y’icyumweru kirenga, undi musirikare wa karindwi yapfuye azize ibikomere yari yarakuye mu gitero cya misile Iran yagabye ku birindiro bya Prince Sultan Air Base muri Arabie Saoudite ku wa 1 Werurwe.

Impanuka y’indege ya gisirikare na yo yiyongereye ku bihombo

Mu mpera za Werurwe, Amerika yongeye guhura n’ikindi gihombo gikomeye ubwo abasirikare batandatu bapfaga mu mpanuka y’indege ya KC-135 yagenewe kongera benzine mu zindi ndege z’intambara.

Iyo ndege yari iri mu bikorwa byo gufasha ingabo z’Amerika zari mu rugamba rwo kurwanya Iran, ubwo yagwaga muri Iraq.

CENTCOM yatangaje ko iyo ndege yari iri mu kirere cyagenzurwaga n’inshuti z’Amerika, ariko hakaba harabaye ikibazo cyatewe n’indi ndege, nubwo ibisobanuro birambuye bitigeze bitangazwa.

Abasesenguzi bavuga ko iyi mpanuka yagaragaje ko n’ibikorwa byo gutanga ubufasha bwa gisirikare bishobora guteza impanuka zikomeye mu bihe by’intambara.

Mu ntangiriro za Nyakanga, Igisirikare cy’Amerika cyongeye gutangaza urupfu rw’umupilote wo mu ngabo zirwanira mu mazi (U.S. Navy), wapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye mu Nyanja y’Arabie.

Mu ikubitiro, Navy yari yatangaje ko kajugujugu yakoze icyo bise “emergency landing”, ivuga ko nta kimenyetso cyerekana ko yaguweho n’igitero cy’umwanzi.

Abandi basirikare batatu bari bari kumwe na we barokowe ari bazima, ariko iperereza ku cyateye iyo mpanuka riracyakomeje.

Iran ikomeje kwibasira ibirindiro by’Amerika

Kuva intambara yatangira, Iran yakajije umurego mu kugaba ibitero ku birindiro by’Amerika biri muri Jordanie, Iraq, Kuwait, Qatar, Bahrain, Arabie Saoudite n’ahandi mu karere.

Tehran ivuga ko ibyo bikorwa ari ukwihimura ku bitero Amerika yakomeje kugaba ku bikorwa remezo bya gisirikare n’ibya nikleyeri bya yo.

Abasesenguzi bavuga ko kuba Amerika ifite ibirindiro byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati bituma iba ifite ahantu henshi hashobora kwibasirwa, bityo umutekano w’abasirikare ba yo ugakomeza kujya mu kaga.

Impungenge z’uko intambara ishobora gukwira akarere kose

Impuguke mu bya gisirikare ziburira ko iyi ntambara ishobora gukururira mu makimbirane ibihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane ibyakiriye ibirindiro by’Amerika.

Hari impungenge ko imitwe ishyigikiwe na Iran irimo Hezbollah muri Liban, Houthis bo muri Yemen n’indi mitwe ikorera muri Iraq na Syria ishobora gukomeza kugaba ibitero ku nyungu z’Amerika n’abafatanyabikorwa ba yo.

Ibi bishobora gukomeza kongera umubare w’abahitanwa n’iyi ntambara ndetse bikagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi, cyane cyane ku isoko rya peteroli, ubwikorezi bwo mu nyanja ndetse n’umutekano mpuzamahanga.

Mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukaza umurego, amahanga akomeje gusaba ko impande zombi zasubira ku meza y’ibiganiro kugira ngo hirindwe ko iyi ntambara yakomeza guhitana abantu benshi no guteza ibibazo bikomeye ku mutekano w’akarere n’uw’isi yose.

Ifoto yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (Kigali24)

Ibitekerezo