Ibihano bikomeye: Amerika yibasiriye amasosiyete yo mu Rwanda

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano abantu n’amasosiyete zivuga ko bifitanye isano n’umutwe wa M23, zibashinja kugira uruhare mu bucuruzi bunyuranyije n’amategeko bw’amabuye y’agaciro akurwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) akinjizwa mu Rwanda.

Ibyo bihano byashyizweho n’Ibiro bishinzwe kugenzura imitungo y’abanyamahanga (OFAC) biri muri Minisiteri y’Imari y’Amerika. Washington ivuga ko ari kimwe mu bikorwa bigamije gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byashyizeho umukono mu mpera za 2025.

Minisitiri w’Imari w’Amerika, Scott Bessent, yavuze ko igihugu cye kitazihanganira amatsinda yungukira mu bucukuzi n’ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, ashimangira ko umutungo kamere wa RDC ugomba kugirira akamaro abaturage bayo aho gukoreshwa mu guteza intambara n’umutekano muke.

Mu bantu n’ibigo byafatiwe ibihano harimo uruganda rutunganya zahabu rwa Gasabo Gold Refinery Ltd rukorera i Kigali, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi wa rwo, Jean Malic Kalima, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya buri munsi Bosco Kayobotsi, ndetse n’andi masosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo Bugambira Mines Ltd, Wolfram Mining and Processing Ltd na Rwinkwavu Mining Corporation Ltd.

Amerika ivuga ko imitungo yose y’abo bantu n’ibigo iri ku butaka bwa yo cyangwa igenzurwa n’Abanyamerika yahagaritswe, kandi ko abaturage bayo n’ibigo bikorera muri Amerika batemerewe kugirana na bo ubucuruzi cyangwa ubufatanye ubwo ari bwo bwose. Iri tegeko rireba n’ibigo bafiteho imigabane ingana na 50% cyangwa irenga.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko nta cyo yari yatangaza kuri ibyo bihano muri icyo gihe. U Rwanda rwakomeje guhakana kenshi ibirego byo gusahura umutungo kamere wa RDC, ruvuga ko narwo rufite amabuye y’agaciro ahagije harimo na zahabu.

Guverinoma ya RDC yo yashimye icyemezo cy’Amerika, ivuga ko ari indi ntambwe mu kurwanya abakekwaho gutera inkunga intambara ikomeje mu burasirazuba bw’igihugu. Umuvugizi wa Leta ya RDC, Patrick Muyaya, yavuze ko ibi bihano byerekana ko amahanga akomeje gushyira igitutu ku Rwanda ku birego birebana n’umutekano muke muri icyo gihugu.

Amerika, RDC n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye bakomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 binyuze mu kuwuhugura, kuwushyigikira mu buryo bwa gisirikare no kuwufasha mu bikorwa byawo. U Rwanda rubihakana rwivuye inyuma, rukavuga ko ingamba zafashe zigamije kurinda umutekano wa rwo kubera ibikorwa by’umutwe wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa RDC.

Washington ivuga ko kuva M23 yigaruriye imijyi ya Goma na Bukavu mu ntangiriro za 2025, uruganda Gasabo Gold Refinery rwabaye umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu kwakira no gutunganya zahabu ikurwa mu bice bigenzurwa n’uwo mutwe. Ibyo birego ntibyashoboye kugenzurwa mu buryo bwigenga na BBC.

Leta y’Amerika ivuga ko iyo zahabu iva mu bice byo muri Kivu y’Epfo igenzurwa na M23 ikambutswa umupaka ikagera mu Rwanda, aho itwarwa kugeza i Kigali mu nzira yo ku butaka cyangwa mu kirere. Ngo imaze kugera kuri Gasabo Gold ihita itunganywa, mu gihe amafaranga avuyemo akoreshwa mu kugura intwaro, guhemba abarwanyi no gukomeza ibikorwa bya gisirikare.

Amerika ivuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka nibura ibiro 60 bya zahabu bifite agaciro ka miliyoni z’amadolari byinjijwe muri uru ruganda binyuze muri iyo nzira, ibikorwa yise “iyezandonke ry’amabuye y’agaciro”. M23 na yo yakunze guhakana ibirego byose biyishinja gukoresha umutungo kamere mu gutera inkunga intambara cyangwa gukora ibyaha byibasira abasivili.

Mu minsi ishize kandi Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yafatiye ibihano Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’abasirikare bakuru bane bafite ipeti rya Jenerali, ibashinja gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Washington ivuga ko ibyo bikorwa binyuranyije n’amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington mu Ukuboza 2025.

Mu bahanwe harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Maj Gen Vincent Nyakarundi, Maj Gen Ruki Karusisi na Brig Gen Stanislas Gashugi. Amerika yavuze ko yahagaritse imitungo yabo yose iri ku butaka bwayo ndetse inabuza Abanyamerika kugirana na bo ubucuruzi cyangwa ubundi bufatanye.

Leta y’u Rwanda yamaganye ibyo bihano ivuga ko bibogamye kandi byibasira uruhande rumwe gusa, ishimangira ko ingabo zayo zirinda umutekano w’igihugu. Ku rundi ruhande, Leta ya RDC yakiriye neza uwo mwanzuro, ivuga ko ari intambwe ikomeye mu kurengera ubusugire bwayo no gushyigikira amahoro mu burasirazuba bw’igihugu.

Gasabo Gold Refinery (GGR) (Ifoto yakuwe ku rubuga rwa interineti rw’iyi kompanyi)

Ibitekerezo