Walikale: Abana 56 binjijwe mu mitwe yitwaje intwaro mu byumweru bibiri

Ibiruhuko by’amashuri byahindutse igihe cy’ibibazo ku bana bo mu gace ka Walikale, muri Teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho umuryango utegamiye kuri Leta ukora ibikorwa byo kurengera abana wavuze ko hari abana benshi bamaze kwinjizwa mu mitwe yitwaje intwaro.

Umuryango Groupe d’Action pour la Protection de l’Enfance (GAPE) watangaje ko nibura abana 56 bamaze kwinjizwa mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Walikale mu byumweru bibiri bya mbere by’ibiruhuko by’amashuri.

Mu kiganiro uyu muryango wagiranye na Radio Okapi dukesha iyi nkuru ku wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2026, GAPE yavuze ko yakoze ubushakashatsi mu cyumweru gishize bukagaragaza ko aba bana binjijwe mu mitwe irimo imitwe y’abarwanyi bo mu matsinda azwi nka Wazalendo, ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace.

Uyu muryango watangaje ko ibi bikorwa byongeye kugaragaza uburemere bw’ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana mu duce two mu burasirazuba bwa RDC, aho imyaka myinshi ishize hakomeje kurangwa n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Umuyobozi wa GAPE, Bayomba Mishiki Bam’s, yavuze ko bamwe mu bana bagaragaye mu mitwe yitwaje intwaro bavuga ko bajyanyweyo n’ubushake bwa bo kubera gushaka amafaranga cyangwa ubufasha bwo kubona ibikoresho by’ishuri mbere y’uko amasomo atangira.

Ati: “Abana 56 ni bo tumaze kumenya ko bari mu mitwe yitwaje intwaro. Amakuru twahawe avuga ko bamwe muri bo bavuye mu miryango ya bo bashaka uburyo bwo kubona ibyo bazakenera ku ishuri. Turakomeza ibikorwa byo kubakangurira ndetse no gusaba ko barekurwa. Abana bagomba kuba bari mu miryango yabo no ku ishuri, ntabwo bagomba kuba mu mitwe y’abarwanyi”.

GAPE yavuze ko iperereza rya yo ryakorewe mu bice bitandukanye birimo amatsinda ya Waloa Uroba na Bakano, aho abakozi bayo bavuze ko bagaragaje abana bari mu mitwe irimo Uhuru, iyobowe na jenerali Machite, ndetse na Kalomendo.

Aya makuru aje mu gihe hari hashize igihe ibikorwa byo gukura abana mu mitwe yitwaje intwaro no kubasubiza mu miryango ya bo byari byongerewe imbaraga.

Muri Gicurasi 2026, abana 122 barimo abakobwa 36 bari barakuwe mu mitwe yitwaje intwaro muri Walikale bagasubizwa mu miryango ya bo ku bufatanye bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) n’ikorwa rya gahunda yo kwambura intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe no guhosha imitwe yitwaje intwaro (P-DDRCS).

Ariko GAPE ivuga ko kongera kugaragara kw’abana bashorwa mu mirwano ari ugusubira inyuma ku masezerano yari yarafashwe n’abayobozi b’imitwe imwe yitwaje intwaro, barimo abayobozi b’imitwe ya Uhuru na Raïya Mutomboki, bari barasezeranyije ko bazahagarika gukoresha abana mu bikorwa bya bo.

Abana bo mu burasirazuba bwa RDC bakomeje guhura n’ingaruka z’amakimbirane

Mu myaka ishize, uburasirazuba bwa RDC bwagiye bugaragaramo ibibazo bikomeye by’umutekano muke, aho imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikunze kuvuga ko abana ari bamwe mu bahura cyane n’ingaruka z’ayo makimbirane, zirimo kwinjizwa mu mitwe yitwaje intwaro, kwimurwa ku ngufu, kubura amashuri no gutandukanywa n’imiryango ya bo.

Abaharanira kurengera abana basaba ko inzego za gisivili n’igisirikare muri RDC zongera imbaraga mu gukumira iyinjizwa ry’abana mu mitwe yitwaje intwaro, gukurikirana ababikora no gushyiraho uburyo bwo gufasha abana basubijwe mu miryango ya bo kugira ngo batongera gusubira mu bikorwa by’intambara.

Kugeza ubu, GAPE irasaba ko inzego zibishinzwe zitangira ibikorwa byihutirwa byo gushakisha abo bana 56, kubavana mu mitwe yitwaje intwaro no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Mu gihe amakimbirane yari akomeje gukaza umurego kuva mu mpera za Mutarama mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho umutwe wa M23 watangaje ko wafashe ubuyobozi bw’umujyi wa Goma, ndetse ibihumbi by’abaturage bakomeje guhunga imirwano n’ihohoterwa, ibihumbi by’abana b’abasirikare (abana bakoreshwa mu mirwano) bakoreshwa mu bikorwa bya gisirikare. (Ifoto: Radio Okapi)

Ibitekerezo