Intambara ikomeje guhuza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Iran yongeye gufata indi ntera nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zishinje Iran kugaba igitero zise “icy’ubugome bukabije” ku mato abiri atwara peteroli mu muhora wa Hormuz, kigahitana umuntu umwe ndetse kigakomeretsa abandi umunani.
Ibi bibaye mu gihe Perezida w’Amerika Donald Trump yatangaje ko igihugu cye kigiye kongera gushyiraho ibihano bikomeye byo kugota ibyambu bya Iran ndetse atangaza ko ibicuruzwa byose bizajya binyuzwa mu Muhora wa Hormuz bizajya byishyura umusoro wa 20%, avuga ko ari amafaranga yo kwishyura umutekano Amerika izaba itanga muri uwo muhora.
UAE yavuze ko misile za Iran zarashwe ku mato ya yo abiri atwara peteroli ku wa Mbere nijoro. Umwe mu bakozi b’ayo mato, ukomoka mu Buhinde, yahise apfa, mu gihe abandi umunani bakomerekeye muri icyo gitero. Muri bo, batandatu ni Abahinde naho babiri ni Abanya-Ukraine, kandi bane muri bo bakomeretse bikomeye.
Minisiteri y’Ingabo ya UAE yavuze ko icyo gitero ari ukwica amategeko mpuzamahanga no gushyira mu kaga umutekano n’ituze byo mu karere ndetse n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Nyuma y’ayo makuru, umutwe wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) wa Iran wemeye ko ari wo warashe ayo mato. Uvuga ko ayo mato yari yarenze ku mabwiriza, azimya ibikoresho byerekana aho aherereye (AIS) kandi akagerageza kunyura mu nzira yari yarashyizwemo ibisasu byo mu mazi (mines).
IRGC yavuze ko yahise irayahagarika kugira ngo itange ubutumwa ko umuntu wese uzafatanya n’Amerika mu kwica amabwiriza ya Iran azabihanirwa. Yanaburiye ko ibikorwa nk’ibyo bishobora guteza ikibazo gikomeye ku isoko ry’ingufu ku rwego rw’isi.
Trump yatangaje ko Amerika ari yo “murinzi wa Hormuz”
Mu butumwa yashyize ku rubuga Truth Social, Perezida Donald Trump yavuze ko kuva ubu Amerika ari yo izagenzura Umuhora wa Hormuz, anawita “Umurinzi wa Hormuz”.
Yagize ati: “Amerika izarinda umutekano muri uyu muhora, bityo ibihugu byose biyinyuzamo ibicuruzwa bizajya bitanga 20% y’ikiguzi cya byo kugira ngo bishyure uwo mutekano.”
Trump yongeyeho ko ubwo bugenzuzi buzatangira gukurikizwa ku wa Kabiri saa mbili z’ijoro ku isaha ya GMT, ndetse ko amato ya Iran cyangwa abafatanyabikorwa ba yo batazongera kwemererwa gukoresha uwo muhora.
Ubwo yavuganaga n’abanyamakuru muri White House, Trump yavuze ko ingabo z’Amerika zikomeje kugaba ibitero bikomeye kuri Iran.
Yagize ati: “Turimo kubambura ubushobozi bwose bwo kugaba ibitero kandi turi kugenzura Hormuz.”
Nubwo intambara ikomeje gukaza umurego, Trump yavuze ko akibona amahirwe y’uko impande zombi zashobora kugirana amasezerano yo guhagarika imirwano.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yahise asubiza Trump avuga ko Iran ari yo yamye irinda Umuhora wa Hormuz kandi ko izakomeza kuwurinda iteka.
Yagize ati: “Trump afite ukuri ko urinda uwo muhora akwiriye guhembwa. Ariko Iran ni yo murinzi nyakuri wa Hormuz kandi izakomeza kuba we.”
Yanavuze ko umusoro wa 20% watangajwe na Trump ari mwinshi cyane, agaragaza ko Iran itazemera ko Amerika yigarurira uwo muhora.
Amerika yakomeje ibitero bikomeye muri Iran
Ingabo z’Amerika (CENTCOM) zatangaje ko zakomeje ibitero bya zo ku nshuro ya gatatu zikurikiranya, zirasira ibirindiro byinshi bya gisirikare bya Iran birimo Bandar Abbas, Bushehr, Chah Bahar, Jask, Konarak na Abu Musa.
Amerika ivuga ko ibyo bitero bigamije gusenya ubushobozi bwa Iran bwo kwibasira amato y’ubucuruzi anyura muri Hormuz.
Mu gusubiza, ibitangazamakuru bya Iran byatangaje ko ingabo zayo zagabye ibitero ku birindiro bya Amerika biri muri Kuwait.
Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe iby’ubwikorezi bwo mu mazi (IMO) watangaje ko nta shingiro ry’amategeko mpuzamahanga ryemerera igihugu gushyiraho amafaranga ku mato anyura mu mihora mpuzamahanga nk’uwa Hormuz.
IMO yavuze ko uwo muhora ugomba gukomeza gufungurirwa ibihugu byose nta misoro cyangwa inzitizi zidasanzwe zishyizweho.
Kuki Umuhora wa Hormuz ari ingenzi?
Umuhora wa Hormuz ni umwe mu mihora y’ingenzi ku isi kuko uhuza Inyanja y’Abarabu n’Ikigobe cya Perse. Mbere y’uko intambara ikaza umurego, wanyuzwagamo hafi 25% bya peteroli yose icuruzwa ku isi ndetse na 20% bya gaz y’umwuka (LNG) ikoreshwa n’ibihugu byinshi.
Iyo uwo muhora uhungabanye, ibiciro bya peteroli ku masoko mpuzamahanga bihita bizamuka. Nyuma y’ibi bitero, igiciro cya peteroli ya Brent cyongeye kuzamuka kigera hafi kuri 84$ ku kagunguru, nyuma y’izamuka rirenga 9% ryabaye ku wa Mbere.
Abasesenguzi bavuga ko gukomeza gukaza umurego kw’iyi ntambara bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi, kuzamura ibiciro bya peteroli n’ibikomoka kuri yo, guhungabanya ubwikorezi bwo mu nyanja no gushyira mu kaga ibihugu byinshi bishingira ubukungu ku bicuruzwa binyura muri Hormuz.
Nubwo Perezida Trump akomeje kuvuga ko amasezerano y’amahoro agishoboka, amagambo akakaye ava ku mpande zombi n’ibitero bikomeje kugabwa agaragaza ko ikibazo cy’Umuhora wa Hormuz gishobora gukomeza kuba kimwe mu bibazo bikomeye bihangayikishije umutekano n’ubukungu bw’isi muri iki gihe.

Ibitekerezo