Intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Iran yongeye gufata indi ntera nyuma y’uko impande zombi zisubukuye ibitero bikomeye, ibintu bikomeje guteza impungenge ku mutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati no ku bukungu bw’isi, cyane cyane ku isoko rya peteroli.
Iran yatangaje ko yagabye ibitero bishya ku birindiro by’ingabo z’Amerika biri mu bihugu bituranye byo mu Karere k’Ikigobe, birimo Jordaniya, Kuwait na Bahrain. Ni mu gihe ingabo z’Amerika na zo zakomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye bya Iran mu ijoro ryakeye.
Aya makimbirane akomeje kuba ku munsi wa gatandatu nyuma y’uko amasezerano y’agateganyo yari agamije guhagarika imirwano asubiye inyuma, buri ruhande rushinja urundi kutubahiriza ibyo rwiyemeje.
Igisirikare cy’Amerika, binyuze mu Buyobozi Bukuru bwa cyo bushinzwe ibikorwa byo mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM), cyatangaje ko cyagabye ibitero byamaze amasaha atandatu bikibasira ibigo by’ubuyobozi bw’ingabo, uburyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere ndetse n’ibikorwaremezo bikoreshwa mu kugenzura inkombe za Iran.
Ibyo bitero byibasiye cyane Umujyi wa Bandar Abbas ndetse n’Ikirwa cya Greater Tunb, ahafatwa nk’ingenzi mu kugenzura urujya n’uruza rw’amato anyura mu muhora wa Hormuz.
Mu murwa mukuru Tehran no mu yindi mijyi, abaturage bumvise urusaku rw’iturika rikomeye, mu gihe inzego z’umutekano zahise zifungura uburyo bwo guhangana n’ibitero byo mu kirere.
Nyuma y’ibyo bitero, Iran yahise itangaza ko yagabye ibitero ku birindiro n’ibikoresho by’Amerika mu bihugu by’inshuti za yo byo mu karere. Kuwait yatangaje ko ingabo za yo zabashije kurasa no guhanura indege zitagira abapilte (drones) zari zinjiye mu kirere cya yo, naho Minisiteri y’Umutekano mu Bahrain isaba abaturage kuguma batuje no kwihutira kwerekeza ahantu hizewe.
Igisirikare cya Iran cyavuze kandi ko cyibasiye uburyo bw’itumanaho bw’ingabo z’Amerika hamwe n’ibigega bibikwamo lisansi biri muri Jordaniya, nubwo nta makuru arambuye yatangajwe ku byangiritse.
Perezida w’Amerika, Donald Trump, yongeye kuburira Iran ayisaba “kwitwara neza” no gusubira ku meza y’ibiganiro, avuga ko nibitaba ibyo Amerika izakomeza ibikorwa bya gisirikare.
Ku wa Kabiri, Trump yari yavuze ko Amerika ishobora no kwibasira ibikorwa remezo bya Iran bijyanye n’ingufu, birimo peteroli na gaze, mu gihe Tehran yakomeza kwanga ibiganiro.
Ku ruhande rwa Iran, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko akaba n’umwe mu bayobozi bakomeye mu biganiro, Mohammad Bagher Ghalibaf, yatangaje ko igihugu cye kidafite impamvu yo kubahiriza amasezerano adafitiye abaturage ba Iran inyungu.
Yongeyeho ko umutekano w’igihugu ushingiye ku kugenzura no kurinda inyungu za Iran mu Muyoboro wa Hormuz, aho yavuze ko igihugu cye kitazigera cyemera gutakaza ubushobozi bwo kuwugenzura.
Umuhora wa Hormuz ukomeje guteza impungenge
Umuhira wa Hormuz ukomeje kuba ishingiro ry’aya makimbirane. Ni inzira y’ingenzi inyuramo igice kinini cya peteroli na gaze byoherezwa ku masoko mpuzamahanga, aho abasesenguzi bavuga ko hafi kimwe cya gatanu cya peteroli ikoreshwa ku isi gihanyura buri munsi.
Nyuma y’ibitero by’Amerika na Israel, Iran yafunze uwo muyoboro, bituma amato menshi atwara peteroli ahagarika ingendo cyangwa agahindura inzira, ibintu byahise bizamura ibiciro bya peteroli ku masoko mpuzamahanga.
Amerika na yo yongeye gushyiraho ibihano byo gufunga ibyambu bya Iran, nyuma yo gukuraho gahunda yari yarashyizweho mu masezerano impande zombi zari zagiranye mu kwezi gushize.
Bukeye bwa ho, ingabo z’Amerika zarashe itanki yari irimo ubusa ifite ibendera rya Curaçao, zivuga ko yari igiye kwinjira ku cyambu cya Iran cyari cyafungiwe ubucuruzi.
Mu gusubiza icyo cyemezo, Ingabo zirinda Impinduramatwara ya Leta ya Kisilamu ya Iran (Islamic Revolutionary Guard Corps – IRGC) zaburiye Amerika ko ishobora no gufunga indi miyoboro ikoreshwa mu kohereza peteroli na gaze ifitiye akamaro Amerika n’abafatanyabikorwa ba yo, nubwo zitasobanuye neza iyo miyoboro iyo ari yo.
Ibihugu byo mu karere bikomeje kwinjira mu bibazo
Ibihugu byo mu Karere k’Ikigobe bikomeje kongera ingamba z’umutekano kubera impungenge z’uko intambara ishobora gukwira mu karere kose. Ibirindiro by’Amerika biri muri Bahrain, Kuwait, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Jordaniya bikomeje gushyirwa mu rwego rwo hejuru rw’umutekano.
Abasesenguzi bavuga ko nibiramuka bikomeje gutya, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bucuruzi mpuzamahanga, ubwikorezi bwo mu nyanja ndetse n’ubukungu bw’ibihugu byinshi bishingiye ku bicuruzwa bituruka mu Burasirazuba bwo Hagati.
Umuryango w’Abibumbye (Loni), Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), Ubushinwa n’Uburusiya bikomeje gusaba impande zombi guhagarika ibikorwa bya gisirikare no gusubira mu nzira y’ibiganiro, biburira ko gukomeza kwiyongera kw’iyi ntambara bishobora guteza ikibazo gikomeye ku mutekano w’akarere ndetse no ku bukungu bw’isi.
Mu gihe ibiganiro bitarongera gusubukurwa, amahanga akomeje gukurikiranira hafi uko ibintu bihagaze, mu gihe ibiciro bya peteroli bikomeje kuzamuka bitewe n’uko urujya n’uruza rw’amato anyura mu Muhora wa Hormuz rwagabanutse cyane.

Ibitekerezo