Ku bijyanye na Libani, Donald Trump, yavuze ko Israel imaze igihe kinini ihanganye n’umutwe wa Hezbollah, ndetse ko iyo ntambara yahitanye abantu benshi.
Abajijwe niba anyuzwe n’imyitwarire ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, Trump yavuze ko bafitanye umubano mwiza cyane, ariko ashimangira ko Netanyahu akwiye kurushaho kwitonda no kwitwararika ingaruka z’ibikorwa bya gisirikare muri Libani.
Trump yavuze ko atishimiye igitero Israel yagabye vuba aha, agaragaza ko cyari gikabije kurenza urugero.
Igitero cy’indege za Israel cyagabwe i Beirut mu mpera z’icyumweru gishize cyashyize mu kaga ibiganiro byari bigamije guhagarika imirwano. Icyo gihe Trump yari yaburiye ko ayo mahirwe yo kugera ku mahoro atagomba guteshwa agaciro.
Yongeyeho ko, mu bitekerezo bye, Amerika yagize uruhare rukomeye mu gukomeza gushyigikira Israel, avuga ko nta wundi Perezida w’Amerika wakoze byinshi nk’ibyo yakoze mu nyungu z’icyo gihugu.

Ibitekerezo